Imodoka y’umuturage imaze iminsi iparitse mu Mujyi wa Gisenyi rwagati nyuma y’aho umupolisi atwaye kontaki yayo?

Umuturage witwa Mpayimana Paul wo mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, aravuga ko umwe mu bapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda witwa Issa, yatwaye kontaki y’imodoka ye, ubu imodoka ye ikaba imaze iminsi irindwi iparitse ku muhanda mu Mujyi wa Gisenyi rwagati.

Uyu muturage avuga ko yahagaze ku muhanda, umupolisi wari mu kazi, amubwira ko yaparitse nabi, amusaba kumwandikira undi amusaba ibyangombwa birimo na kontaki, ngo ajyane imodoka kuri polisi, bimunaniye, arahaguruka aragenda atamusubije kontaki.

Uyu muturage kuri mikoro za BWIZA ducyesha aya makuru ati: “Ikibazo mfite ni icy’imodoka yanze iheze ahangaha kubera kontaki yabuze. Umupolisi yansanze ahangaha avuga ko mparitse nabi, ansaba ibyangombwa byanjye”.

“Ndamubwira si nte ese niba mparitse nabi wanyandikiye nkagenda, ati ntabwo bishoboka, zana ibyangombwa byawe ndabimuhereza”.

“Ati zana perimi, nti perimi ntayo mfite yari yarayifashe iri kuri polisi. Uwo ni na we wayifashe niyo mpamvu numvaga nta kibazo mfite. Yarambwiye ngo nsohoke sinemerewe gutwara imodokari. Nayisohotsemo, ayinjiramo muha ibyangombwa na kontaki”.

Akomeza agira ati: “Nabaye nzamuka hano kwa Habibu ku mudugudu aba anguyeho avuga ko mparitse nabi. Namusabye imbabazi arabyanga, ndamubwira nti noneho nyandikira nabyo arabyanga ngo sinemerewe gutwara imodoka nta perimi mfite”.

“Yambwiye ko nyisohokamo, akayijyana kuri polisi ngo niho birakemukira. Cyakora yambwiye gukuramo ibyo nari mfite. Yarayakije kuyitwara biramunanira nyuma arambwira ngo nimukurikire kuri polisi nanjye nyakije yanga kwaka”.

“Nahamagaye incharge ngo mubwira ko imodoka yanjye iheze aho hantu, ambwira ko bwije twagikemura ejo”.

Mpayimana avuga ko umupolisi winjiye mu modoka ye, ahakana ko yatwaye kontaki y’imodoka ye, akavuga ko yayimuhaye ndetse n’abari aho babibonye.

Yagize ati: “Mu gitondo nagiyeyo yahakanye ko nta kontaki namuhaye. Njye we ubwanjye namuhaye ibyangombwa na kontaki ngo ayigeze kuri polisi ab bose bari kubireba”.

Uyu muturage avuga ko ari mu gihombo ku bwo kubura kontaki.

Ati: “Nifuza ko bampa kontaki yanjye. Ubu ninjye uri kwishyura umuzammu wo kuyirarira. Nageze kuri polisi bambwira ko bansubiza ibya ngombwa byanjye ngo nyitware ariko ntabwo byashoboka kontaki ntayo mfite. Nifuza ko imodoka yanjye yava aha ngaha nkajya mu kazi”.

Umwe mu babibonye, Habimana Emmanuel, yagize ati: “Yaparitse imodoka umupolisi araza aramubwira ngo uparitse nabi”.

“Mu gihe ataramusobanurira, umupolisi ati yimanure kuri polisi, aramubwira ati rero ndi mu ikosa nyandikira, umupolisi arabyanga ati yimanure, amusohoramo nabi, ahita yinjiramo, ashaka kuyatsa biranga, bimunaniye ahita asohoka bagira ubwoba, basohokamo bahita bajya mu modoka yabo barigendera. Kontaki yarayijyanye umupolisi, sinzi n’ibindi byo yari yamwatse”.

Uyu muturage yumvikana atangara yibaza uko umupolisi wagakijije ibibazo, ari we utera ibibazo mu byo yise akarengane, kadakwiriye mu gihugu cy’ u Rwanda.

Kugeza ubu Paul Mpayimana ntazi uko imodoka ye izava aho iparitse. Uyu Issa ni na we watse perimi uyu muturage mu minsi ibiri yari yabanje.

Habimana Emmanuel uvuga ko yabonye umupolisi ajyana kontaki ya Mpayimana

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere, yari yatangarije kiriya gitangazamakuru ko iki kibazo atari yakimenya. Kugeza ubu ntacyo uru rwego ruratangaza kuri aya makuru.

Hajya humvikana rwaserera hagati y’abaturage n’abapolisi bakora mu muhanda. Buri ruhande rushinja rundi kubangama, bitambamira akazi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *