Bijya bibaho ko ubana n’umuntu mwemeranya ko mukundana ndetse na we ubibona koko, ariko hari ubwo akubwira ko agukunda by’amagambo gusa, wagenzura ibikorwa bye ugasanga bifite ikindi bisobanuye.
Twifashishije urubuga rwa ‘Elcrema’ twakusanyije bimwe mu bimenyetso icyenda bishobora kukwereka ko urukundo uhabwa ari urwo ku munwa gusa.
Nta bidasanzwe akora mu rukundo rwanyu
Urukundo rurangwa n’ibintu bidasanzwe, ari na byo bituma ruryoha. Kimwe mu bizakwereka ko umuntu mukundana atangiye kureba ahandi ni uko uzasanga ibintu birimo gutanga impano n’utundi tuntu yari asanzwe akora abihagarika nta mpamvu ifatika, nk’ikibazo yagize mu kazi cyangwa ibihe bitoroshye runaka, ukabona aretse ibintu byose mu buryo udashobora gusobanura.
Yigira ntibindeba
Abantu babiri bakundana baba bakwiye gufatanya ibikorwa bitandukanye kugira ngo urukundo rwabo rurusheho kugenda neza.
Iyo uwo muri kumwe ubona nta kintu yitayeho, ari wa muntu uhamagara gusa we ntabikore, umuntu utagufasha mu bibazo runaka ufite n’ibindi nk’ibyo, ujye utangira kugira amakenga umuganirize umenye impamvu, kuko ni ikimenyetso kitari cyiza cy’umubano wanyu.
Ntabwo akwereka amarangamutima y’urukundo
Urukundo si ikintu wafata cyangwa ngo urebe ahubwo rugaragarira mu marangamutima yanyu mwembi.
Nubona umukunzi wawe nta marangamutima adasanzwe akwereka, ukabona ntaho utandukaniye n’abandi bantu basanzwe kuri we, ujye umenya ko ibyo akubwira by’uko agukunda bikeneye gusuzumanwa ubushishozi.
Arajarajara
Umuntu ugukunda bya nyabyo, ubona ari wowe gusa ahanze amaso ndetse ibyo akora ubona ari wowe byibandaho. Niba umukunzi wawe akwereka urukundo rudasanzwe uyu munsi, ejo ukabona ntarwo cyangwa ararwerekeza ahandi, ugomba gutangira kugira amakenga.
Ahora yisegura ku makosa ye
Umuntu muri kumwe mu rukundo ukabona buri gihe mwagiranye gahunda ntiyayubahirije, ahubwo afite impamvu zidashira zabimuteye.
Ujye ugira amakenga kuko hari ubwo aba adashaka kubikora kuko atagukunda, ugomba kugenzura niba impamvu zibimutera zumvikana cyangwa ari uburyo bwo kukwibuza gahoro gahoro.
Ashaka ko umukorera byinshi we ntacyo akora
Umuntu utagukunda bya nyabyo, iteka ryose aba afite ibyo agusaba n’ibyo ashaka ko umukorera, ariko ugasanga we ntacyo yaguha. Aba yifuza ko wamuhora iruhande, ariko wowe wamushaka ntumubone. Ibi bizakwereka ko atagukunda ahubwo hari inyungu runaka agukurikiyeho.
Nk’urugero ashobora kukuburira umwanya mu gihe umukeneye, ariko yaba agukeneye agakora uko ashoboye akabona uwo mwanya ndetse ugasanga yabishyizemo imbaraga.
Ushobora kumusaba ko mujyana gusenga akabyanga, ariko yaba ashaka ko muryamana agakora ibishoboka byose mukabonana.
Igihe cyose umuntu akoresha imbaraga zidasanzwe akwifuza ariko ntazikoreshe umwifuza, ugomba gutangira kumugiraho amakenga.
Urukundo rwanyu ntabwo arugira ikintu cy’ibanze mu buzima bwe
Iyo umuntu aha ikintu agaciro, abigaragariza ku mwanya agiha, niba umuntu avuga ko agukunda, ariko ukabona nta mwanya aguha, ni ngombwa ko wibaza kuri urwo rukundo.
Ubundi umuntu ugukunda yagakwiye kukubonera umwanya, nubwo utaba uwo kubonana imbonankubone ariko mukaba mwaganira birambuye kuri telefoni n’ibindi nk’ibyo.
Arikunda cyane
Umukunzi wawe niba ubona ahora aharanira inyungu ze mu rukundo, ukabona icyo agusabye arifuza ko kigerwaho ariko wowe icyo umusabye akitarutsa, ukwiye gutangira kugira amakenga.
N’iyo byaba bigoye ko icyo usabye ukibona buri gihe, hari ubwo umuntu yigomwa agakora ikintu runaka kubera urukundo agufitiye, ibyo bikwereka ko agufite ku mutima bitari ibyo kubeshya.
Aba afite abandi bagabo/abagore bakururana cyane
Niba ufite umukunzi akaba afite abandi bantu ubona bakundanye cyane ndetse washaka no kwinjira mu mubano wabo ukabona biramubabaje, ujye umenya ko ukwiye gukurikirana iby’uwo mubano wo ku ruhande, kereka iyo ari inshuti uzi.
Mu rukundo, ikintu cya mbere ni ibiganiro, niba ubona ibi bimenyetso ku mukunzi wawe, mbere y’uko ufata umwanzuro uwo ari wo wose, ni ngombwa kubanza kuganira n’umukunzi wawe, ukamubaza uko ibintu bimeze, byaba ari ibisobanuro ukeneye ukabisaba kandi ukanyurwa.
Mu gihe rero abantu bakundana batajya baganira ku ngingo zikomeye zirimo ibyo babona bitagenda mu rukundo rwabo, haba hari amahirwe ko ibyo bari gukora bizarangira nabi kuko umuntu umwe yishyiramo ibintu runaka, atabona ibisobanuro byabyo akabifata nk’ukuri bikazarangira bibaye agatotsi mu mubano wanyu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com