Inkomoko y’amakimbirane yatumye Abadepite Nyafurika barwanira mu Nteko; Abanyarwanda bari ku ruhe ruhande? Sobanukirwa

Umunsi wo kuwa Mbere tariki 31 Gicurasi wasize Abanyafurika benshi baguye mu kantu nyuma y’amashusho ateye isoni y’imirwano ya bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Pan-African Parliament, PAP).

Ni amashusho ababikurikiraniraga hafi babonaga ko ashoboka nyuma y’izindi mvururu zabaye kuwa kane w’icyumweru gishize, ubwo Julius Malema umwe mu bahagarariye Afurika y’Epfo yumvikanaga abwira mugenzi we wo muri Mali ko nibasohoka araza kumwica.

Uwo munsi amahirwe ni uko inteko rusange yasubitswe kuko hari umwe mu bakozi b’Inteko wagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Imirimo y’Inteko yasubukuwe kuwa Mbere tariki 31 Gicurasi, noneho biba bibi kurushaho, bamwe bararwana ndetse umwe mu badepite bo muri Afurika y’Epfo, Pemmy Majodina akubitwa umugeri na mugenzi we wo muri Sénégal.

Izi mvururu zimaze iminsi muri PAP intango yazo ni ukutumvikana ku buryo bwo gutora Perezida mushya w’iyo Nteko Ishinga Amategeko n’ibyegera bye (ba Visi Perezida bane).

Abadepite bo muri Afurika y’Amajyepfo bamaganye uburyo bwo gutora bwari busanzweho, aho Perezida yatorwaga hagendewe ku bwiganze bw’amajwi, bagasaba ko atorwa hagendewe ku gusimburana bishingiye ku turere.

Ni ukuvuga ngo niba uwo muri Afurika y’Amajyepfo asoje manda, agasimburwa n’uwo mu Burasirazuba, agasimburwa n’uwo mu Burengeraziba, uwo mu Majyaruguru, uwo muri Afurika yo hagati gutyo gutyo.

Depite Izabiriza Marie Médiatrice ni umwe mu badepite n’abasenateri batanu bahagarariye u Rwanda muri PAP. Mu mvururu zazamutse kuwa Kane w’icyumweru gishize, yari ari mu nteko rusange icyakorwa kuwa Mbere w’iki Cyumweru ntabwo imvururu zabaye abo mu Rwanda babashije kuzikurikira kubera izindi nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda bagomba kuzuza.

Mu kiganiro na IGIHE, Izabiriza yavuze ko ikibazo gikomeye gihari ari uko amasezerano avuguruye ashyiraho PAP ataremezwa burundu n’ibihugu bigize AU. Ayo masezerano niyo arimo uburyo buhamye bw’uburyo uyoboye PAP atorwa hashingiwe ku gusimburana k’uturere tugize AU.

PAP ikijyaho mu 2004, Perezida wayo yatorwaga binyuze mu bwiganze busesuye icyakorwa abamwungirije bo bagatorwa hashingiwe ku tundi turere twa Afurika.

Ni ukuvuga ko muri Komite ya PAP, buri karere kabaga gahagarariwe ariko umwanya wa Perezida ukaba ushobora kuguma mu maboko y’akarere kamwe imyaka n’imyaka bitewe n’uko ari we utorwa iyo igihe cy’amatora kigeze.

Ibyo byatumye mu myaka 17 iyi Nteko imaze, nta we urayiyobora aturutse muri Afurika y’Amajyepfo.

Izabiriza yavuze ko nubwo amasezerano avuguruye ya PAP agena ko gutora Perezida mushya bishingira ku gusimburana k’uturere, bamwe mu bagize Inteko babyanze bavuga ko hakwiriye gukomeza uburyo bwo kwiyamamaza busanzwe utowe na benshi akayobora, bitwaje ko amasezerano ya PAP ataremezwe n’ibihugu.

Kugira ngo ayo masezerano azatangira gukurikizwa, bizasaba ko yemezwa burundu n’ibihugu 28 bigize AU, nyamara kugeza ubu ibimaze kuyemeza ntibirenga bitanu.

Izabiriza yavuze ko nubwo amasezerano atari yagasinywe, mu nteko bari bumvikanye ko mu gihe cyo gutora bajya bakurikiza ibiyarimo by’uko Perezida w’Inteko atorwa hagendewe ku gusimburana k’uturere.

Ati: “Ubushize k’ucyuye igihe nabwo twaratoye ugize amajwi menshi aba ari we ujyaho, yari kuri manda ye ya kabiri. Nabwo haje izo mpaka bidufata umwanya ariko abantu baza kuvuga bati nibatore utsinda atorwe. Ni uko arongera aratsinda ariko ubu noneho baravuga bati birakabije ntabwo byakongera”.

“Haje kuba amahane nk’ariya ariko yo ntabwo yakabije byageze nyuma umutuzo uraboneka ariko tukavuga tuti ntabwo ubutaha ibintu bikwiriye kugenda gutyo […] Induru mwabonye, amahane mwabonye byatewe ahanini n’icyo kintu cyo kutumvikana ku gusimburana”.

Nubwo bari bemeje ko mu 2021 amatora azaba meza kurushaho bagatora hashingiwe ku gusimburana k’uturere, ntabwo byubahirijwe nanone. Haje kuboneka bamwe mu bagize Inteko batabyemera by’umwihariko abo muri Afurika y’Iburengerazuba bashaka ko hakomeza gukurikizwa uburyo bwari busanzwe, utowe na benshi akayobora.

Abadepite bo muri Afurika y’Amajyepfo bashinja abo mu Burengerazuba n’abo mu Burasirazuba kwitambika uwo mugambi, kuko bazi ko ari benshi nibatora mu buryo busesuye, umukandida wabo ari we uzatsinda.

“Ntabwo turi kureba inyungu za Afurika”.

Kugeza ubu abakandida bashaka iyo ntebe ya Perezida w’Inteko, hari uwo muri Zimbabwe, uwa Sudani y’Epfo n’uwo muri Mali.

Hari Komite ya PAP ishinzwe iby’amatora ariko nayo yananiwe gufata umurongo wumvikanwaho na bose kuri iyo ngingo ari nabyo bikomeje guteza imvururu.

Izabiriza yavuze ko hari abantu ku giti cyabo bakomeje kubangamira ubwo bwumvikane bwari bwabayeho bwo gusimburana, ku buryo bitakwitirirwa agace kose cyangwa igihugu.

Ati: “Ni ikibazo cy’imyumvire kikiri aho abantu bagakwiriye guca bugufi bakumvikana […] Ikibazo tugifite ni izo nyungu zo kwireba, ntabwo turi kureba inyungu za Afurika. Ntiwanavuga ngo ni iz’igihugu, ni inyungu z’umuntu uri aho adashaka ngo yumvikane”.

Mu kwirinda ko imvururu zifata indi ntera, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuwa Kabiri tariki 1 Kamena yahagaritse imirimo ya PAP mu gihe cy’ukwezi, kugira ngo habanze hashakwe uburyo amatora yategurwa neza.

Iyo habaye ibibazo nk’ibi, Komisiyo ishinzwe amategeko, ubudahangarwa n’imyitwarire ifata umwanya ikajya kwiga kuri ibyo bibazo, ikazatanga raporo mu nteko rusange.

Izabiriza yavuze ko hategerejwe icyo iyo Komisiyo izatangaza.

Ati: “Buriya kandi na AU nk’urwego rukuriye PAP ruragira icyo ruganira bazatange umurongo”.

Icyakora, nubwo hafatwa umwanzuro runaka, ntabwo uzaba ukemuye ikibazo burundu mu gihe cyose ibihugu bitaremeza burundu amasezerano ashyiraho PAP.

Ati: “Kwemeza amasezerano burundu nicyo cyakemura ibibazo […] Hagati aho turategereje ariko no mu gihe tugitegereje nta mpaka zagakwiriye kubaho twarabyemeranyijeho. Ni ibintu byagakwiriye kumvikanwaho bitageze muri ziriya mpaka zingana kuriya”.

Kuba amasezerano ashyiraho PAP yasinywa, ntibyakemura imvururu zo mu matora y’abayobozi b’Inteko gusa, ahubwo byitezweho no guharurira inzira PAP ikaba inteko ihoraho ikora nk’uko izindi zo mu bihugu zikora.

Kuri ubu uru rwego rufatwa nka ngishwanama muri AU. Ruterana rimwe na rimwe si nk’inteko zisanzwe kubera ko rutaremererwa gukora umunsi ku munsi kuko amasezerano atarasinywa.

Izabiriza ati: “Kuba ikiri urwego rusa nka ngishwanama nibyo bigitera ibyo bibazo, kuko bicaye hamwe bakiga ibibazo byose. Kuba ayo masezerano atarasinywa ntabwo ishobora kujyaho ngo ikore nk’izindi nteko”.

PAP ntabwo iratangira gutora amategeko, icyo ikora ni ugutora imishingashusho y’itegeko ritanga imirongo migari (Model law) bitewe n’ikibazo gihari bashaka gukemura. Iyo umushingashusho umaze gutorwa muri PAP, wohererezwa AU, hanyuma byakwemezwa bikoherezwa mu bihugu kugira ngo byemezwe burundu bitangire gukurikizwa.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *