Tariki ya 8 Mata nibwo Ingabo za RPA zahagurutse i Byumba ziyemeza kujya guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Rwari urugendo rukomeye kuko byasabaga kwitonda no kwigengesera mu rwego rwo gutungura ingabo za Habyarimana zari zatangiye kwirara mu Batutsi hirya no hino.
Ku wa 11 Mata mu 1994 ni bwo Ingabo za RPA zari muri Alpha Mobile Force zageze muri Kigali zigiye kunganira bagenzi babo 600 bari baroherejwe muri CND [ahakorera Inteko Ishinga Amategeko] kugira ngo barinde Abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi, biteguraga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byagengwaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Mu duce binjiriyemo harimo n’umusozi wa Kagugu kuko ku mugoroba wa tariki 10 Mata Ingabo za RPA zari zamaze gufata aka gace, abahatuye no mu nkengero zaho bafite agahenge.
Amakuru y’ifatwa ry’aka gace yarakwirakwiriye byihuse agera ku ngabo za Habyarimana bituma bahita bafata umugambi wo kujya kuzirwanya ngo babone uko bahitana imbaga y’Abatutsi.
Mu rucyerera rwa tariki ya 11 Mata 1994 nibwo Ingabo zari iza Habyarimana zigabije aka gace zizanye burende eshatu n’imodoka zuzuye abasirikare.
Umugambi mubisha wari uzizanye ntiwabashije kugerwaho kuko Inkotanyi zabarashe rugikubita, bituma umugambi wabo utagerwaho nk’uko wari wateguwe.
Uku kuraswaho byatumye burende yari imbere ishya abandi bakwira imishwaro , barahindukira basubira iyo bari bavuye.
Iyo burende y’ingabo za Habyarimana yarashwe yagumye aho yarasiwe i Kagugu, ku muhanda werekeza mu gasantere ka Batsinda mu murenge wa Kinyinya. Aho iyo burende yarasiwe kandi hashyizwe ikibumbano kigaragaza amateka yahabereye ku wa 11 Mata 1994.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kinyinya wanarokokeye muri aka gace, Kalinda Callixte, yavuze ko iyo burende iri i Kagugu yari igamije kurimbura Abatutsi ariko igakomwa mu nkokora n’Inkotanyi.
Ati “Iyi burende yageze aha kuri 11 Mata 1994, iza ntiyari yonyine zari eshatu ziri kumwe na bus ebyiri zuzuye abasirikare. Ingabo za Habyarimana zamenye ko RPF yageze kuri uyu musozi wa Kagugu kuko yahageze ku 10 Mata mu ijoro ryo ku Cyumweru.”
“Amakuru yarihuse ingabo za Habyarimana zirabimenya ko zahageze, mu rucyerera rwo ku wa 11 Mata nibwo izi burende zazamutse uyu muhanda wose, hanyuma iyari imbere nibwo Inkotanyi zayirashe iragurumana izindi zari inyuma zisubirayo.”
Yakomeje avuga ko gahunda yari izanye izi burende kwari ukurimbura Abatutsi bo muri Kagugu no gukumira abari baturutse mu duce duhana imbibi nayo ngo badahunga.
Ati “ Gahunda y’izi burende n’abazikoresha, icya mbere kwari ukurwana n’ingabo za RPA zari zihari, icya kabiri kinakomeye bwari uburyo bwo kuza kurasa hatitawe kuri buri muturage kuko aho ingabo za RPA zagera bose babaga babaye abanzi.”
“Ikindi cya gatatu kwari ugukumira Abatutsi bo mu bice byo hakurya bihana imbibi na Kagugu ubwo ni Kabuye, Kacyiru, Karuruma, Gisozi na Nyarutarama. Kwari ugukumira kugira ngo abahungaga badahunga kuko bari bamaze kumenya ko hari umutekano, baje bashaka kubakumira ngo batahahurira.”
Umugambi mubisha wari uzanye izi ngabo zari iza Habyarimana ntiwabashije gukunda kuko Inkotanyi zabakomye mu nkokora ntaho baragera.
Kalinda yavuze ko inkuru yo kurasa izi burende yakwiriye hose bituma n’interahamwe zari ziri kwica abantu zishya ubwoba zirahunga.
Ati “Burende bamaze kuyirasa inkuru zarasakaye n’interahamwe zicaga zamenye ko Inkotanyi zageze aha, muri icyo gitondo zahise ziruka zirahunga.”
Yavuze ko iki gikorwa cy’Inkotanyi cyatumye benshi batamburwa ubuzima kuko muri Kagugu hapfuye Abatutsi bake ugerarenyije n’ahand.
Ati “Tugira amahirwe y’uko twatabawe hakiri kare, urumva tariki 11 Jenoside yatangiye tariki 7, ni iminsi mike.”
Bamwe mu barokokeye muri aka gace bashima ubutwari bw’Inkotanyi zabashije kubakiza umwanzi. Bishimira kandi ko iyi burende yashyizweho nk’ikimenyetso cy’amateka.
Kalinda Ati “Kuba iri hano ni ibintu twishimira kuko kugira ngo ibe iri hano twakunze kubisaba kenshi kugeza n’aho tubisaba umukuru w’igihugu, ijwi ryacu rirumvikana.”
“Yamaze imyaka icumi iri hariya aho bayirasiye ku muhanda tubona yangirika abantu batwara. Twasabye ko aya mateka akwiye kubungabungwa. Abaturage bo mu yahoze ari segiteri Kagugu ku bufatanye na RDF ishyirwaho yubakwa neza.”
Iyi burende iherereye mu Murenge wa Kinyinya, izengurutswe n’ubusitani. Hejuru yayo hari ikibumbano cy’abasirikare babiri b’inkotanyi bafite imbunda bagaragaza ko bari kuyirasaho.
Aha iherereye kandi handitswe amazina y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Kagugu mbere y’uko Inkotanyi zihagera
Src: IGIHE