Bankoze mu bwonko: Gen Katumba watanze umuburo ukomeye akarahirira guhangana n’abamuhekuye

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala yavuze ko abamugabyeho igitero cyahitanye umukobwa we, Brenda Nantongo Katumba n’umushoferi we bamukoze mu bwonko ku buryo yiteguye guhangana nabo.

Mu gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2021 nibwo abagizi ba nabi barashe ku modoka yari itwaye Gen Katumba bica umukobwa we n’umushoferi wari ubatwaye.

Ubwo habaga umuhango wo gushyingura Brenda Nantongo Katumba, se yavuze ko ibyago bimaze iminsi biba mu muryango we bigoranye ku byakira cyane ko umukobwa we yarashwe bagiye gushyingura nyirakuru (Nyina w’umugore wa Gen Katumba) wari umaze iminsi yitabye Imana.

Yagize ati: “Mabukwe aracyari mu buruhukiro, yari inshuti yacu ikomeye. Nubwo nari umukwe we yari umubyeyi wacu twese, Brenda uryamye hano yari inshuti ye cyane, ya yindi abitsa ibanga. ibi mushobora kubitekerezaho, nyina (umugore we) ari mu bitaro none tugiye gushyingura umukobwa we […] birakomeye kuba nagira icyo mvuga ku mwana wacu.”

Gen Katumba yakomeje avuga ko abamugabyeho igitero bamukoze mu bwonko.

Ati: “Uyu munsi nari nafashe umwanzuro w’uko ntari buvuge kuri aba bagizi ba nabi […] wenda dushobora kuba twarabahaye umwanya munini badakwiye. Nubwo nakomerekejwe tuzahangana nabo, bankoze mu bwonko, tuzahangana nabo.”

Yavuze ko kurokoka kwe bisa n’amahirwe yaturutse ahanini ku mwanya umukobwa we yari yicayemo.

Ati: “Nabajije Imana nti kuki abantu banyanga kandi naragerageje kubakunda by’ukuri ariko abantu babi ku Isi nibo bake kandi bazakurwa mu bandi. Iyo Brenda aza kuba aticaye aho yari yicaye, ariya masasu yose yari kuruhukira mu gituza cyanjye, ku bw’ibyo navuga ko ari malayika murinzi wanjye.”

Nantongo Brenda witabye Imana yari amaze imyaka itatu atashye mu gihugu cye cy’amavuko, dore ko ubuzima bwe bunini yabumaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga. Yitabye Imana hashize igihe gito atangiye gukora mu Kigo cya gisirikare giherere Bombo, nk’umujyanama mu by’ubuzima.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *