Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaje ko ruherutse kwimura Paul Rusesabagina akavanwa mu cyumba bwite yari afungiwemo ashyirwa hamwe n’izindi mfungwa ndetse kuri ubu akari afata amafunguro nk’ay’abandi.
Muri Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina.
Aregwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.
Uyu mutwe ushinjwa ko mu bihe bitandukanye wagabye ibitero byishe baturage cyane cyane mu bice bya Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe uyu mwaka, Rusesabagina yabwiye Urukiko ko ahagaritse kwitabira urubanza rwe, ashinja urukiko ko rutashoboye kubahiriza uburenganzira bwe bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’uko Paul Rusesabagina yaba ari kwicishwa inzara muri Gereza ya Nyarugenge no kutemererwa kubonana na muganga.
Ni amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The New York Times kimaze igihe gisohora inkuru zisa n’izigamije guharabika isura y’u Rwanda, by’umwihariko ku kibazo cya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
Inkuru y’icyo kinyamakuru yasohotse kuri uyu wa Gatandatu yavugaga ko umuryango wa Rusesabagina ngo yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.
Mu nkuru ntabwo hagaragazwa ikigomba gushingirwaho Rusesabagina yimwa amafunguro n’imiti.
Umunyamakuru Abdi Latif Dahir nta nubwo yigeze atera intambwe ngo abaze inzego bireba mu Rwanda ngo zibitangeho ibisobanuro cyangwa zibyange mbere yo gusohora inkuru.
RCS ibinyujije kuri Twitter, yamaganye ayo makuru y’ibihuha kuri Rusesabagina, ivuga ko atigeze yimwa ibiribwa cyangwa imiti.
Iti: “Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rufata imfungwa n’abagororwa bose kimwe kandi rwita ku bakenewe kwitabwaho byihariye. Ku kibazo cya Rusesabagina Paul, ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye”.
“Mu minsi ishize yashyizwe mu cyumba rusange kirimo n’izindi mfungwa nyuma yo kwinubira icyo yise ‘gufungirwa mu kato’, ibintu bitaba mu magereza yo mu Rwanda. Kuri ubu ahabwa ifunguro rimwe nk’iry’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe cyose abikeneye nkuko byari bimeze na mbere”.
Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.