Mwarimu Habarurema yari arimo yigisha isomo ry’Imibare ubwo abanyeshuri bamuteraga ibuye mu mutwe agakomereka.

Abanyeshuri bo ku Ishuri  rya  GS. REGA Catholique ryo mu Karere ka Nyabihu bateye ibuye umwarimu ari kwigisha rimukomeretsa mu mutwe.

Ibi byabaye ku wa 5 Kamena 2021, ubwo Umwarimu witwa Habarurema Félicien yari arimo yigisha isomo ry’Imibare yumva urufaya rw’amabuye yaterwaga n’abanyeshuri rimwe rimufata mu mutwe arakomereka.

Habarurema yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko ari abanyeshuri batatu yari asanzwe yigisha mu mwaka wa Kabiri isomo rya Physique ariko ko nta kindi kibazo bari basanzwe bafitanye ahubwo ko  babikoreshejwe n’ubusinzi.

Ati: “Nari ndi mu ishuri kwigisha Imibare mu mwaka wa Kane HEG, ubwo abana batatu bo mu mwaka wa Kabiri, bansanga muri iryo shuri, baba ariho banterera ibuye. Banteye amabuye menshi nibwo rimwe ryamfashe mu mpanga.  Nari  ngiye mu muryango ngo ndebe abanteye abo ari bo ibuye riba rimfashe mu mutwe.”

Yakomeje agira ati: “Nta kibazo twari dufitanye ahubwo ni abana bakunda kunywa utuyoga two mu dushashi ukabona basinze.”

Yavuze ko aba banyeshuri basanzwe bitwara nabi aho baza mu ishuri basinze ndetse ntibakurikirane amasomo.

Habarurema yavuze ko kuri iki kigo kandi mu Byumweru bibiri bishize abandi banyeshuri bagera ku icumi nabwo bagaragaweho imyitwarire mibi yo gutuka abarimu gusa baza kwimurirwa ku bindi bigo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya REGA Catholique, Uwimana Jean Marie Vianney na we yahamije iby’aya makuru, avuga ko nyuma y’ibi bikorwa abana babiri bamaze gutabwa muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri RIB sitasiyo ya Nyabihu gusa umwe agishakishwa.

Ati: “Icyakozwe inzego z’Ibanze zahise zidutabara zisanga abanyeshuri birutse ariko nyuma yaho baje kubashaka iwabo ubwo babiri babafashe ejo, bashyikirijwe n’inzego z’umutekano ubu ikirego kiri muri RIB.”

Uwimana yasabye abanyeshuri kwita ku masomo yabo n’icyabagirira akamaro aho kurangwa n’urugomo, asaba ababyeyi kwita ku burere bwa’abana babo.

Ati: “Turasaba abanyeshuri kwitwara neza bakava mu myitwarire mibi bagakurikirana amasomo kuko ari byo byabazanye bakunguka ubumenyi. Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babaganisha mu myitwarire myiza, babakuramo ibitekerezo bibi birimo n’urugomo.”

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyabihu, Vumera Bosco yavuze ko bamenye amakuru y’iyi myitwarire idasanzwe y’aba banyeshuri ndetse ko kuri ubu ikibazo cyamaze kugezwa mu nzego zose zishinzwe kubikurikirana.

Vumera yavuze ko uyu munsi hateganyijwe inama ihuza ababyeyi, abarezi ndetse n’Akarere aho baza kuganira ku  myitwarire mibi ikomeje kurangwa muri iki kigo ndetse bakaza gufata imyanzuro yabyo.

Ati: “Uyu munsi nazindukiyeyo kugira ngo mbonane n’abanyeshuri ariko hagati aho ikibazo cyagiye muri RIB, iri kubikurikirana.”

“Uyu munsi hari inama ya komite y’ababyeyi, hari n’inama y’abarimu noneho natwe nk’Akarere n’Umurenge turaba turimo dufatire hamwe imyanzuro kuko ubushize hari abitwaye nabi nabwo.”

Si ubwa mbere humvikanye imyitwarire idasanzwe ku banyeshuri. Urugero ni urw’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, baheruka kuvugwaho gusomanira imbere y’Abarimu no kunywera itabi n’inzoga mu kigo.

Ibi byabaye nyuma y’aho nabwo mu Karere ka Ruhango umunyeshuri wo ku ishuri APARUDE yateye ingwa umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iri shuri ubwo yari abonye abanyeshuri bakererewe kujya gufata amafunguro, abasanga mu ishuri abasaba kujya aho bafatira ifunguro maze  akaza guterwa ingwa n’umunyeshuri, abajije ukoze ibyo, baraceceka uwo bahuje amaso mbere na we ahita umukubita inkoni, ubuyobozi bumutegeka guhagarara iminsi umunani.

Ibi bigaragaza ko hakenwe izindi mbaraga mu guhwitura abanyeshuri kugira bagire uburere n’imyitwarire iboneye.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *