Amafoto ya banyampinga b’u Rwanda Miss Liliane, Miss Elsa na Miss Meghan bari ku kirwa k’inyaja y’ubuhinde yavugishije abatari bacye

Iminsi ya wikendi niho hasakaye amafoto ku mbuga nkoranyambaga banyampinga b’u Rwanda bacyuye igihe aribo Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss 2017, Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Miss Meghan Nimwiza wabaye nyampinga w’u Rwanda 2019, bari ku mazi ahantu heza cyane

Nubwo iyi minsi yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-219 aho ubu kwegerana cyangwa gukoranaho hasigaye hiyambazwa abashinzwe umutekanano, bitandukanye na mbere aho wasangaga iyo wasohotse ntukore ku muntu mwaba mwazanye cyangwa mutazanye mu gihe gutangira kubyina bitararyohaga nk’uko benshi babivuga.

Ubu benshi bahinduye umuvuno aho usigaye usanga bamwe bafata umwanya bakigira ahantu hitaruye bakahamara iminsi ku buryo bari bwisanzure mu buryo ubwo ari bwo bwose byanze bikunze .

Aba bakobwa batatu Miss Elsa, Miss Liliane na Miss Meghan bagiye mu buryohe bw’ibiruhuko by’impeshyi(Summer vacation), aho bafashe rutemikirere berekeza ku Nyanja y’u Buhinde ku karwa bita Maldives kuri Hotel bita Kaani iherereye mu Majyepfo y’uburengerazuba bwa bwa Srilanka n’u Buhunde.

Ni ku kirwa cyagenewe kuruhukiraho,bajya kwirira ubuzima banogera muri icyo kirwa ibintu neza Elsa yumva cyane dore ko hari n’amashusho amugaragaza ari hasi mu Nyanja.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *