Burundi: Inka yasimbutse imodoka iri kugenda iyicara hejuru bahita bayibaga. Amafoto

Ahitwa i Bwasare muri komine Gasorwe mu ntara ya Muyinga inka yakoze agashya isimbuka imodoka yo mu bwoko bwa Probox bahuriye mu muhanda igiye kuyigonga ihita iyicara hejuru irayangiza.

Iyi nka yari yatorotse ikiraro cyayo maze ijya mu muhanda ikubitana n’iyo modoka niko guhita isimbukira hejuru yayo bituma benshi bibaza imbaraga zidasanzwe iyi nka ifite.

Akacu TV yavuze ko abantu bari aho bahise bahurura basaba ko iyo nka yahabwa umudali kubera ibi bintu yakoze gusa ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye uyu munsi.

Icyakora ba nyiri iyi modoka barakaye cyane kubera ko iyi nka yari imaze kuyangiza bikomeye niko guhita bayimanura barayibaga bagurisha inyama.

Kugeza na nubu ngo abantu bo muri ako gace baracyibaza ibyafashe iyo kugera ubwo isimbuka imodoka iri kugenda bikabayobera.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *