Me Bukuru Ntwali, umuunyamategeko wakundaga kugaragaza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, yapfuye ku wa 2 Kamena 2021, “abari Nyabugogo bavuze ko yiyahuye amanutse mu nzu ya kane y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro”.
Ku Cyumweru nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’umuryango we rimenyesha igihe azashyingurirwa ko ari tariki 10 Kamena 2021.
Muri iryo tangazo hari aho umuryango we ugira uti: “Umuryango uboneyeho umwanya wo gusaba abantu kudaha agaciro amakuru adahuje n’ukuri akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye ku bijyanye n’urupfu rw’umuvandimwe wacu ahubwo hagategerezwa ibizava mu iperereza ry’inzego za Leta zibikurikirana”.
Umukuru w’Umuryango, Dickson Shoneri, yabwiye Umuseke ducyesha ririya tangazo ko ari we wanditse waryanditse, ndetse yemeza ko nta cyahindutse kuri gahunda yo gushyingura Me Bukuru Ntwali ko ari ku wa Kane tariki 10 Kamena 2021.
Abajijwe amakuru bahawe ku cyateye urupfu rwa Me Bukuru Ntwali nk’uko basabye mu itangazo abantu gutegereza ibizava mu iperereza.
Yahise agira ati: “Ntabwo ndi aho ikiriyo kiri kubera, uyu munsi ndi i Rwamagana ku kazi, ariko ejo nzagerayo, ntabwo nabajije kuri telefoni ngo menye ko hari icyo bababwiye iperereza ryagezeho, ariko.. ese ubundi ho,… Twe dufata ko umuntu yapfuye no kumusezera, impamvu n’ibindi ntabwo tubireba cyane”.
Dickson Shoneri yakomeje agira ati: “Ntacyo baratubwira. Ariko ntekereza ko ejo natwe tuzababaza niba hari icyo bagezeho, cyangwa biba bigikomeje ngira ngo”.
Gahunda yo gushyingura Me Bukuru Ntwali: Saa 7hOO a.m hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.
Saa 8hOO a.m Hazabaho umuhango wo gusezera Me Bukuru Ntwari iwe mu rugo Kimisagara, ku Ntaraga.
12h00 p.m Hazabaho umuhango wo gushyingura ku irimbi rya Rusororo.