Mu gihe ikipe ya Chelsea iri mu rugamba rwo gushaka rutahizamu wo gufatanya nabo ifite, umukinyi ukomoka mu gihugu cya Norway akaba akinira Borussia Dortmund witwa Erling Haaland arifuza kuyerekezamo muri iyi mpeshyi.
Uyu rutahizamu ukiri muto ari mu bifuzwa n’amakipe menshi I Burayi kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego.
Amakipe amwifuza arangajwe imbere na Chelsea iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe meza ku mugabane w’u Burayi, Manchester United, Manchester City, FC Barcelona ndetse na Real Madrid.
Thomas Tuchel akunda cyane uyu rutahizamu ndetse arifuza kumuhanganira n’aya makipe y’ibigugu ku mugabane w’u Burayi.
Ikipe ya Borussia Dortmund irifuza kumva amakipe yose yifuza Haaland ariko irashaka akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi.
Niramuka itabonye aya mafaranga muri iyi mpeshyi,ikipe izashaka Haaland mu mpeshyi itaha izatanga miliyoni 68 z’amapawundi gusa.
Ikinyamakuru Telegraph kivuga ko mu makipe amwifuza, Haaland we yifuza kwerekeza muri Chelsea.
Uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko arasaba Chelsea FC ko imuhemba akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru.
Tuchel ntabwo yifuza gutangira umwaka w’imikino utaha adafite rutahizamu kuko atagendera kuri Timo Werner.
Chelsea yifuzaga gusinyisha rutahizamu wa Tottenham witwa Harry Kane cyangwa uwa Inter Milan, Romelu Lukaku ariko yabonye aba bagoye ariyo mpamvu ishaka cyane Haaland.