Intwaro za rutura zari zahawe Ukraine ngo yirwaneho zose zamaze gutwikwa hadashize n’icyumweru?

Igisirikare cy’u Burusiya gitangaza ko cyasenye ibikoreshon byoze byifashishwa mu kurinda ikirere (air defense equipment) ibihugu by’uburayi byari byahaye Ukraine ngo ibashe guhangana n’indege z’Uburusiya.

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya itangaza ko ibyo byuma byasenywe ari ibizwi nka “S-300 Anti-aircraft missile system” izi missile zikaba zari zahawe Ukraine bikekwa ko zaturutse muri Slovakia.

Ibi bikoresho basenywe hadashize n’icyumweru bishyikirijwe Guverinoma ya Ukraine ngo ikomeze kwirwanaho imbere y’u Burusiya.

Bivugwa ko ibi bikoresho byasenywe n’u Burusiya aho byari bibitswe mu majyepfo mu mujyi wa Dnipro.

Twabibutsa ko izi missile za S-300 zifashishwa guhanura indege ndetse no guhagarika ibindi bisasu biremereye birashwe n’umwanzi zakorewe mu Burusiya ahagana mu 1997, maze u Burusiya bubigurisha ibihugu binyuranye birimo na za Slovakia.

Iyi Slovakia iheruka kuvuga ko ishaka kubitanga kuri Ukraine kubera ko iteganya kugura ibindi bishya.

U Burusiya nyuma ya S300, yakoze n’ibindi bya S-400 ndetse nibya S-500 bikaba bivugwa ko ibi bya S300 byahawe Ukraine bidashobora gukanga u Burusiya.

Kugeza ubu ibitero by’u Burusiya muri Ukraine bimaze gusenya intwaro zikomeye ndetse n’ibikoresho binyuranye by’intambara.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Xinhua kivuga ko u Burusiya bumaze gusenya bimwe muri ibi bikurikira:

Imodoka z’intambara 129, ndetse na kajugujugu 99. Imodoka zihanura indege 243, indege zitagira abapilote 441, ibifaru by’intambara (burende) 2079.

Hari kandi imodoka zirasa misile 239, imbunda zishinze kubutaka 909 ndetse n’imodoka za gisirikare zihariye zigera ku 2003.

Mu yandi makuru,

Muri iki cyumweru turi gusoza perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ibyo kuba barashoje intambara kuri Ukraine abizi neza ko ari amahano ariko yongera gushimangira ko u Burusiya nta yandi mahitamo bwari busigaranye kuko bwari busumbirijwe bikomeye.

Ni nyuma yuko yari avuye mu mubonano wamuhuje na perezida wa Belarus bwana Alexander Lukashenko.

Perezida Putin yagize ati: “ibiri kubera muri Ukraine ni amahano akomeye, ibyo byo simbishidikanyaho. Gusa nta mahitamo twari dusigaranye. Byari akanya gato cyane twebwe nk’u Burusiya tukagabwaho igitero gikomeye”.

Muri iyi nama Putin yayihuriyemo n’inshuti ye ikomeye bwana Lukashenko uyobora Belarus, uyu yaramushyigikiye cyane muri iyi ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.

Putin kandi yashimangiye ko ibihugu by’u Burayi na America ubu byakozwe n’isoni bikomeye nyuma yaho bafatiye ibihano u Burusiya ariko ntibigire icyo bibatwara.

Putin ati: “Ibi bihano byafatiwe u Burusiya byafashe ubusa. Ubu inganda zacu ndetse n’ibigo by’imari biri gukora neza cyane nubwo wenda hataburamo utubazo tujyanye nibyo bihano”.

“Gusa icyo mukwiye kumenya ubukungu bw’u Burusiya buhagaze neza rwose. Icyakora mu minsi izaza cyangwa mu myaka myinshi iri imbere ingaruka z’ibihano zishobora kuzabaho, kuko nzi neza ko aba bakeba bacu bari gukora ibishoboka byose ngo ibihano byikube kenshi”.

Perezida Lukashenko we wari umaze kuganira na Putin yashimangiye ko intambara iri kubera muri Ukraine ari ibihe bikomeye.

Yanenze cyane ibihugu by’u Bwongereza na America by’umwihariko ko aribyo nyirabayazana y’ibyabaye ndetse n’ibizaba kuri Ukraine.

Putin yashimiye Lukashenko kuba ari gukora ibishoboka ngo habeho amasezerano y’amahoro ariko yongera kugaya abanya Ukraine kwitwara nabi.

Putin kandi yongeye gushimangira ko kugeza ubu ibintu biri kugenda uko babiteguye ndetse ko intambara bazakomeza kuyikora mu buryo bwabo uko babishaka kugeza besheje umuhigo biyemeje.

Avuga ko nta guhubuka na kumwe kuzabaho ahubwo ko ibintu byose bigomba kugendera mu nzira zagenwe ubwo ababishinzwe bateguraga urugamba. Icyakora avuga ko nanubu nta gihe kizwi intambara izarangirira.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *