Umukirisitu wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA), avuga ko ari ryo torero ririmo abantu b’indyarya bigeze babaho nyuma y’aho mugenzi we, abayobozi banze kumusezeranya kubera ko agiye kubana n’undi muntu utari uwo muri iryo torero.
Uyu mukirisitu wo muri Ghana witwa Obaa Yaa Amponsah kuri Facebook yavuze ko mugenzi we banze kumusezeranya ndetse bagatanga amabwiriza ko umupasiteri bose ko batagomba gusezeranya abo bombi.
Akomeza avuga ko abayobozi batanze amabwiriza ko umupasiteri uzasezeranya umudive n’undi muntu utari umudive, azahanwa ku buryo ashobora no kwamburwa urupapuro rw’ubushumba.
Obaa Yaa hari icyo yanenze kuri iyi ngingo, Ati “Twiyita abasigajwe, ngo dushaka gutsindira imitima. Ibi mbona biri mu nyigisho no mu ndirimbo”.
Ati: “Ntekereza ko no gushakana nabyo bihuza abantu. Ese nidukomeza gukora gutya ni gute tuzabwiriza abasigaye bo muri iki kiragano?”
Akomeza yibaza impamvu iri torero ryemera kwakira amaturo yatanzwe n’abatari abadive ariko kubakira mu itorero bikaba ingorabahizi.
Uyu mukirisitu yavuze ko iyi ariyo mpamvu iyo umudive ashakanye n’utari umudive atagaruka ku rusengero kuko baba baramubabaje.
Ati: “Mureke twumve ko no mu ishyingirwa habamo agakiza”.
Obaa Yaa ariko ntiyavuze ishami rya SDA Ghana ryanze gusezeranya uyu mugenzi we.
Ubusanzwe andi madini, abashaka gusezerana imbere y’Imana badahuje ukwemera, umwe ahindurira undi, bukabona bugataha.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com