Dore byinshi utamenye ku Mudugudu w’icyitegererezo Perezida Kagame yemereye Abanye-Congo. Amafoto + Video

Perezida Kagame aheruka kwemerera mugenzi we wa RDC Umudugudu w’Icyitegererezo. Ni muri Kamena uyu mwaka ubwo yakoreraga uruzinduko i Goma, akareba uburyo iruka ry’Ikirunga ryasize abantu iheruheru.

Ku batibuka iby’urwo rugendo, ni wa munsi Perezida Kagame yavuze Igifaransa. Yavuyeyo yemeye ko azafasha abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’icyo kirunga ku buryo babona aho baba.

Mu minsi ishize, hari Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaje mu Rwanda, zisura Umudugudu wa Kinigi mu Karere ka Musanze ziri kureba uko umeze.

Umudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemeye uzaba umeze neza nk’uwo mu Kinigi. Ni yo mpamvu hakozwe urwo rugendo kugira ngo abo muri Congo bamenye uko uzaba uteye.

Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’u Rwanda rifite gahunda yo kujya i Goma mu minsi mike iri imbere igasura ahagomba kubakwa uwo mudugudu.

Byitezwe ko nk’amatafari [bivugwa ko azakoreshwa azavanwa mu ruganda rwa Ruliba] azubakishwa n’ibindi bikoresho bizava mu Rwanda, hanyuma imirimo ikazihutishwa cyane ku buryo uwo mudugudu uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2022.

Amafaranga yose azakoreshwa muri uwo mushinga azatangwa n’u Rwanda, mu gihe hari n’amakuru avuga ko Inkeragutabara ari zo zizakurikirana imirimo yose yo kubaka uwo mudugudu nk’uko zibigenza ku yindi yo mu gihugu imbere.

Abanye-Congo ubwo basuraga Umudugudu wa Kinigi, ngo batashye banyuzwe n’ibyo babonye i Musanze ku buryo bategerezanyije amatsiko kuzabona umudugudu umeze nk’uwo i Goma. Uzaba ari uwa mbere muri ako gace kuko bene iyo myubakire itahasanzwe.

Imirimo yose yo kubaka Umudugudu wa Kinigi yarangiye itwaye miliyari 26,6 Frw arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, ayakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima n’ayubakishijwe Ikigo cy’Amashuri n’Irerero.

Ibyo byose biri muri uyu mudugudu, ni na byo bizashyirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo ugiye kubakwa i Goma. Bivuze ko abana bo mu miryango yasenyewe n’Ikirunga cya Nyiragongo bazaba babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo.

Biteganyijwe ko kandi abawutuye bazahabwa amatungo, bubakirwe agakiriro, ubusitani, ibiti by’imbuto zo kurya, imihanda igezweho, amashanyarazi n’amazi.

Icyo RDC izakora gusa ni ugutanga ubutaka ubundi ibisigaye bigakorwa n’u Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga urugendo i Goma, yavuze ko bigamije gufata mu mugongo abaturage babuze ababo n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka ry’ikirunga.

Na mbere yaho ubwo iki kirunga cyari kimaze kuruka, ni umwe mu batabarije abanye-Goma, asaba ibindi bihugu kubaba hafi muri ibyo bihe.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde muri Gicurasi, yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo ku baturage b’ibihugu byombi. Yavuze ko bitoroshye guhangana n’ibiza nk’ibi biza bitunguranye kandi bigashegesha abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugira ngo abavanywe mu byabo “tubasaranganye ibyo dufite mu bushobzi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira, tubavuza”.

Yakomeje agira ati: “Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo, Isi yose ikurikira ibiri kuba kuri aba baturage bari mu kaga ikwiye guhaguruka”.

I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iracika.

Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi na yo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Uretse ibikorwaremezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda. Ni mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

Tubibutse ko REG yubatse umuyoboro mushya uzajya wifashishwa mu buhahirane hagati y’Umujyi Gisenyi n’uwa Goma.

Ni umushinga watangijwe nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ibyari ubufasha u Rwanda rwatangaga bihinduka isoko y’ubuhahirane bubyara inyungu kuko Congo izajya iwishyura.

Muri Nzeri 2021, Butera Laurent uhagarariye Ishami rya REG mu Karere ka Rubavu, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uyu muyoboro uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi i Goma igihe cyose bikenewe kandi akagerayo afite imbaraga zikenewe.

Ati: “Ubwo twoherezagayo amashanyarazi igihe Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byari uburyo bwo gutabara abaturanyi maze twifashisha imiyoboro isanzwe iri i Rubavu yegereye Goma”.

“Ubu twubatse umuyoboro mushya ku buryo igihe cyose bazajya bakenera amashanyarazi tuzajya tuyoherezayo afite imbaraga kandi dufite uburyo bwo kugenzura neza ubuziranenge bwayo n’ingano twohereje”.

Hubatswe ibilometero bisaga 11,3 bivana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu, bikanyura ahitwa Mbugangari bigakomeza ku mupaka wa “Petite Barrière” kugera mu Mujyi wa Goma.

Perezida Kagame ubwo yari i Goma akihera amaso uburyo ikirunga cyangije ibintu
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *