Polisi yo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya irimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo Asembo bivugwa ko yiyahuye, kubera fagitire y’ibitaro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 55, Alfred Owuor, yari atuye mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West
Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma yuko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y’ibitaro y’umukobwa we ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agace ka West Asembo, Wycliffe Odiango, ngo umurambo w’uyu mugabo wavumbuwe umanitse ku giti umugozi uri mu ijosi mu gihuru.
Yabonetse yapfuye nyuma gato yo kubona amakuru ko mwene wabo atakimufashije kwishyura amafaranga y’ibitaro ngo yishyure imiti umukobwa we yari akeneye nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ivuga.
Umuyobozi ati: “Umurambo wavumbuwe n’umuturanyi wari ugiye kuzirika ihene ye maze aratabaza”.
Odiango yavuze ko uyu mugabo yari asigaye yibana nyuma yo gutandukana n’umugore we.
Umukobwa we yari yinjiye mu Bitaro by’Akarere ka Bondo kandi hakenewe Amashilingi 13,000 yo kwishyura imiti.
Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Madiany ngo ukorerwe ibizamini.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com