Nyuma ya Bunagana, Umutwe ugizwe n’abahoze ari abarwanyi ba M23 wigambye ko ugiye kugaba ikindi gitero simusiga.

Nyuma yo gusenyuka k’umutwe wa M23 mu mwaka 2013, hari zimwe mu ngabo zari ziwugize zahise zihungira Muri Uganda, abandi bagafatwa n’ingabo za Kongo barafungwa, abasigaye bagashyira imbunda hasi, tutibagiwe n’abari mu Rwanda.

Uyu mutwe waje kongera uriremarema ku wa 14 Mutarama2017 bamwe mu barwanyi bari bawugize bagaruka muri Kivu y’amajyarugu, muri teritwari ya Rutshuru, gusa bahinduye izina biyita Armée Revolutionaire Congolaise (ARC).

Inyeshyamba za ARC zimaze kugera muri Kongo, zakomeje gushinja Ingabo  z’igihugu (FARDC )  ko zitahwemye kubagabaho ibitero babendereza, kuva 2017 kugeza nan’ubu iteka hahoraho ubu bushotoranyi bwabo muri aka gace.

Rutshuru aha niho habereye intambara y’isibaniro ku wa 08 ugushyingo 2021, bamwe mu bagize ingabo za kongo bahasiga ubuzima, hafatwa uduce nka Runyoni na Chanzu, ndetse n’imbaga nyamwishi y’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo iva mu byabo.

Abaturage bavuye mu byabo kubera imirwano iheruka bahise bahungira mu gihugu cya Uganda.

Harimo abari batangiye kwikoma u Rwanda na Uganda ko baba  bihishe inyuma y’iki gitero, nyamara mu Itangazo ry’Umuvugizi w’uyu mutwe ARC Major Willy Ngoma wigambye ko ariwo wagabye iki gitero mu buryo bwo gutanga gasopo kungabo za Kongo  FARDC, akaba yabihakanye.

Ni mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 ukwakira akavugako FARDC ariyo yaje kubashotora mubirindiro babamo nabo bakirwanaho.

Major Willy Ngoma umuvugizi wa ARC, yagize ati: “Icyo twavuga nk’ Ingabo ziharanira impinduka muri Kongo ARC, twiyemeje kuvuguruza amakuru  amaze iminsi ahwihwiswa n’ibinyamakuru  ndetse n’igisirikari cya Kongo (FARDC ) ko twaba twaragabye ibitero kubirindiro byabo muri Chanzu na Runyoni, kuwa 08 Ugushyingo 2021 , bagakeka ko u Rwanda na Uganda byaba biri inyuma ya kiriya gitero”.

“Twebwe nka ARC tubabwiye ko: ‘Ntaruhare na rumwe babigizemo rwaba urwa hafi cyangwa urwa kure’”.

“Twihanganiye kenshi ubushotoranyi by’ingabo za Kongo FARDC bwatangiye  kuwa 14 Mutarama 2017 kugeza uyu munsi bagaba ibitero kubirindiro byacu”.

“Twongeye kwemeza ko nta ruhare narumwe  rwaba  urw’u Rwanda cyangwa Uganda, Urwa hafi cyangwa urakure rwabayeho”.

“Twemeje ko twavuye mu gihugu cya Uganda kuwa 14 Mutarama 2017 tukagaruka mu gihugu cyacu, aho ubu duherereye muri teritwari ya Rutshuru nkuko mwabimenyeshejwe na perezida  wa M23 Beltrand Bisimwa mu itangazo yabagejejeho”.

Mu gihe amahoro ari kugenda agaruka mu bice uyu mutwe wari wigaruriye aribyo, Runyoni, Chanzu na Kitagoma, mu mujyi wa Goma ho hari icyoba ko hashobora kuba ibitero, muri uyu mujyi, cyane cyane ko na Ambasaderi wa Amerika muri Congo yatanze impuruza, ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba.

Uyu mutwe wateye muri Kivu y’Amajyaruguru hari icyo uhuriraho n’imitwe yindi iri gutera mu burasirazuba bw’iki gihugu, nk’umutwe uherutse gutera mu gace ka Bukavu.

Icyo bahuriraho ni amasezerano Leta ya kongo yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro  ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu. Aya masezerano yabere Adis Abeba muri Ethiopia.

Ni amasezera yavugaga ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muburasirazuba bwa Kongo, igomba guhagarika imirwano, bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe, ababyifuza bagashyirwa mu gisirikare cya leta.

Mu gusohoza iki gikorwa Banki y’Isi yari yemeye gutanga miriyari mirongo ine  n’esheshatu z’amadorari ya Amerika, kugirango yifashishwe mu gushyira mu bikorwa aya masezerano.

Gusa, haribazwa impamvu aba bagize uyu mutwe wa ARC babaza iby’aya masezerano mu gihe batabarirwaga mu mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Nyuma y’ibitero umutwe wa M23 wagabye, ukanafata umujyi wa Goma 2013, M23 yari yatangiye gushirwaho ibirego by’intambara n’umuryango wabibumbye.

Nyuma yo gusanga ibi birego bishobora kubangamira icyo bifuzaga kugeraho, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo guhindura izina buwita ARC bivuye kuri M23 yari isanzwe.

Nanone iyo witegereje neza usanga aya masezerano yagombaga gufasha Leta ya Kongo iyo ashyirwa mu bikorwa, kuko ikigaragara cyo iyi mitwe ifite ingufu ku buryo izi mbaraga zishyizwe hamwe, ikibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba mu burasirazuba bwa kongo cyacika burundu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *