Autriche: Hashyizweho guma mu rugo ku bantu bose bari hejuru y’imyaka 12 batakingiwe Covid-19

Guverinoma ya Autriche yashyizeho guma mu rugo ku bantu bose bari hejuru y’imyaka 12 batakingiwe Coronavirus mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’iki cyorezo muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko igihugu cya Autriche kimaze gukingira 65% by’abaturage bose, akaba ari nacyo gifite umubare muto w’abahawe urukingo mu Burayi hose.

Chancelier wa Autriche, Alexander Schallenberg, yatangaje ko guhera kuwa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2021, abantu bose batakingiwe batemerewe kuva mu rugo uretse gusa abafite impamvu zihariye, aho Polisi izajya igenda igenzura ko abasohotse mu nzu bafashe uru rukingo.

Iki cyemezo kirakora ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri miliyoni 8.9 zituye iki gihugu kuko ari bo banze kwikingiza.

Hatangajwe ko abazajya basohoka bagiye gufata urukingo bo bazajya bemererwa kugenda.

Kugeza ubu iki gihugu kiri kwibasirwa n’ubwiyongere bwa Coronavirus, aho CNN itangaza ko 30% by’ibitanda by’indembe byuzuyeho abarwaye iki cyorezo.

Mu minsi irindwi ishize iki gihugu cyagize ubwandu bushya bungana na 11.552, mu gihe icyumweru cyari cyabanje bari babonye ubwandu 8.554.

Uyu mwanzuro wa Autriche uje mu gihe Covid-19 ikomeje kototera ibihugu byo mu Burayi bwo hagati, aho u Budage, u Buholandi na Norvège biri gushyiraho amabwiriza akarishye ku banze gukingirwa arimo kubabuza kujya mu tubyiniro, mu tubari, mu bitaramo, restaurants, siporo n’ibindi byose hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko mu byumweru bibiri bikurikirana bishize, umugabane w’u Burayi ari wo wonyine ku Isi wagize imibare izamuka cyane haba ku bandura n’abahitanwa na Covid-19.

Muri raporo ya OMS ya buri cyumweru igaragaza ko hagati yo ku itariki ya 1 na 7 Ugushyingo hagaragaye ubwiyongere bwa 1% bw’ubwandu bwa Coronavirus kuri uyu mugabane, aho habonetse ubwandu bushya ku barenga miliyoni 3.1, mu gihe abahitanwe nayo mu minsi irindwi ishize biyongereyeho 10%.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *