Umuhanzi Kitoko witegura kurushinga yashyize hanze ifoto ari gusomana byimbitse n’umukunzi we

Umuhanzi Patrick Kitoko Bibarwa, umunyarwanda usanzwe aba mu Bwongereza ari naho asigaye anakorera ibikorwa by’umuziki, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa bitegura kurushinga mu mpera z’umwaka.

Hashize iminsi itari mike hahwihwiswa amakuru ko umuhanzi Kitoko yaba afite umukobwa yihebeye kandi ko baba bitegura gushinga urugo mu minsi ya vuba, kuri ubu uyu muhanzi akaba yiyemereye ko ari mu myiteguro y’ubukwe ateganya gukora mu Ukuboza 2020.

Ibi bikaba bishimangirwa nuko Kitoko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto asomana na Doreen Mukiza, uwo mukobwa bakundana banitegura kurushinga, aho yemeza ko yatangiye imyiteguro y’ubukwe bwe.

Usibye Kitoko washyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari gusomana n’uyu mukobwa bakundana, Mukiza na we ntiyacecetse kuko nawe yayikwirakwije cyane kuri Instagram ye.

Mu minsi ishize, ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo “Gahoro”, Kitoko yavuze ko yayituye umukunzi we, yongeraho ko na buri wese yayitura uwe mu gihe ubutumwa burimo buhuye n’ibyiyumviro bye.

Icyo gihe mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, Kitoko yagize ati:

”Ijya kurisha ihera ku rugo, buri wese yakwifashisha iyi ndirimbo ariko uwa mbere wayikoresheje ni njye kuko iyi nayimutuye. Ariko n’undi wese wumva yamufasha yayitura umukunzi we”.

Icyo gihe Kitoko yari yemeje ko muri uyu mwaka afite ubukwe, ariko yirinda gutangaza umukunzi we. Abajijwe niba buzaba mu Ukuboza nk’uko amakuru yari amaze iminsi abihwihwisa.

Kitoko yasubije agira ati: ”Ubukwe ndabufite rwose umwaka wa 2020 ndumva utansiga uko gusa”.

Mu ndirimbo ye nshya Kitoko agira ati: “Rubavu rwanjye uzi icyo nshaka, umunezero wawe ni inshingano zanjye, urakaye ari njye ubiteye Imana yampana, uraseka nkabona mu kirere ’color’, uburyo ngukunda n’iyo bavuga no wahala (nta kibazo). Uri akarabo nshinzwe kuvomerera […]”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yo yatangiye kuyakoraho akazajya hanze mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *