Hamenyekanye Uruhare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mudugudu w’icyitegererezo uzubakwa na Perezida Kagame

Ku wa 13 Ugushyingo 2021 byatangajwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemereye uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuzubakira abimuwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo umudugudu w’icyitegererezo.

Iri ni isezerano bivugwa ko Umukuru w’Igihugu yahaye Tshisekedi muri Kamena 2021 ubwo yagiriraga uruzinduko i Goma, asura ahangijwe n’iruka ry’iki kirunga.

Uru ruzinduko rwakurikiye urwo uyu Perezida wa RDC yagiriye mu mujyi wa Rubavu ku munsi wari wabanje, asura ahangijwe n’imitingito.

Amakuru avuga ko uyu mudugudu uzaba umeze nk’uwubatswe n’ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ukazubakwa i Goma muri Teritwari ya Nyiragongo.

Umuhuzabikorwa w’urwego rwa NMS rwashyiriweho kugarura amahoro n’ubwiyunge ruri mu nzego zifite mu nshingano gukurikirana ibikorwa byo kubaka uyu midugudu, Claude Ibalanky yasobanuye ko n’ubwo bikiri mu nyigo, uyu mudugudu uzatwara imari igera kuri miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika.

Umunyamakuru wa Actualité bagiranye ikiganiro yamubajije niba hari uruhare Guverinoma yabo izagira kuri uyu mudugudu, n’ubwo ari impano Perezida Kagame yemeye gutanga, asubiza ko ruhari kandi rw’amafaranga.

Ati: “Guverinoma ya Congo nayo izagiramo uruhare n’ubwo ari impano Guverimoma y’u Rwanda izatanga”.

Yakomeje agira ati: “(Guverimoma y’u Rwanda) Izagiraho uruhare ariko ndemeza nkaba nanavuga ko Guverinoma ya Congo nayo izagira urwayo rw’amafaranga”.

Ibalanky abajijwe uru ruhare urwo ari rwo, yasubije ati: “Mbere na mbere, umushinga wateguwe na Guverinoma ya Congo”.

“Kuri uru rwego, twatangije umushinga, dukora inyigo za mbere zo gushaka ubutaka, twasuye u Rwanda, turawumva, dushyiraho itsinda rya ba enjenyeri (engineers), ubu twashyizeho uruhare rwacu, raporo twayishyikirije Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’Igenamigambi iri gutegura uyu mushinga, birumvikana ku bufatanye n’uru rwego n’izindi nzego”.

Uyu mudugudu uzubakwa kuri hegitari 30 mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Byitezwe ko uzatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga 2022 ku munsi mukuru wo Kwibohora, ukazatuzwamo imiryango iri hagati ya 200 na 400.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *