Mu birori byo gusezerana, Umugeni yatejwe amashitani na nyina umubyara akuramo imyenda ahinduka umusazi.

Mu gihugu cya Uganda umugore wari umaze gusezerana n’umugabo we, ubukwe bwari burimbanyije,  yafashwe n’amashitani akuramo imyenda ariruka ibyari ubukwe bihinduka ikinamico.

Ni mu gihe ubundi ku munsi w’ubukwe bw’umuntu aba yiteze kuza kunezererwa agashimishwa ibyo bihe byiza mu buzima bwose bwa muntu mu birori biba bitazagaruka, ariko ibyabaye kuri uyu mugore byateye benshi ubwoba bacika ururondogoro.

Bivugwa ko ayo mashitani yayatejwe na nyina amuziza kuba yashakanye n’umugabo w’umukire kandi atarabishakaga.

Mu mafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, ibihe bidasanzwe by’umugore ukiri muto mu gace ka Masaka mu gihugu cya Uganda, aho uyu mugore ubwo yakoraga ubukwe yaje gufatwa n’amashitani akamera nkumusazi akiruka abantu bakumirwa.

Byakomeje bigeza n’aho uyu mugeni yaje no gukuramo imyenda yiruka asaragurika imbere y’abari bitabiriye ibyo birori bye byo gusezerana.

Nkuko abatanze aya makuru ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abaturanyi b’uyu mugeni babivugaga, ngo uyu mugeni yatewe n’amashitani yoherejwe na nyina umubyara kubera ko uyu mubyeyi we atifuzaga ko umukobwa we yakora ubukwe n’umugabo w’umukire.

Na we wakwirebera amafoto yuko ibintu byari byifashe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *