Itsinda ridasanzwe ryatangiye iperereza ku bivugwa ko ingabo z’u Rwanda yavogereye ubutaka bwa RDC

Urwego Ngenzuramipaka rw’Akarere k’ibiyaga bigari Joint Verification Mechanism (JVM) kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021 rwatangije iperereza ku kirego cyatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  cy’uko Ingabo z’u Rwanda ziheruka kuvogera ubutaka bwayo.

Iri Perereza ryatangiriye mu gace ka Buhumba ka teritwari ya Nyiragongo yo muri Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibI n’akarere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Igisirikare cya Congo giherutse gutangaza ko cyarasanye n’ingabo z’u Rwanda zari zarenze umupaka zikinjira ku birometero bitanu uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo busobanura uko byagenze kuri uyu wa Mbere, ubwo ingabo z’u Rwanda zibeshyaga zikurikiranye bamwe mu bari batwaye ibicuruzwa bya magendu, umwe akisanga ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Kabiri, rivuga ko “Tariki 18 Ukwakira 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abatwara magendu bari bambutse umupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu”.

Rikomeze rigira riti: “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zaribeshye zambuka metero nke zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikurikiye abatwaye magendu bari bahetse imitwaro itaramenyekanye ndetse bishoboka ko bari bitwaje intwaro”.

Ni mu gihe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yanyomoje amakuru yari yiriwe mu itangazamakuru rya Congo, yavugaga ko habayeho imirwano hagati y’impande zombi.

Yavuze ko icyabaye ari uko ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC, umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo.

Ku rundi ruhande ngo ingabo za FARDC zamutaye muri yombi ku bw’ikosa ryo kurenga umupaka, ahantu hatari ibimenyetso bigaragara.

Ati: “Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo”.

Ambasaderi Karega yashimangiye ko ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta makimbirane ashingiye ku mipaka ahari ahubwo ko icyabayeho ari ukutumvikana kubera ikosa ryo kutamenya aho imirongo itandukanya ibihugu byombi iherereye.

Ku rundi ruhande, RDF yijeje ko isanganywe umubano mwiza n’igisirikare cya RDC (FARDC) kandi bakomeje gufatanya ku bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi.

Agace ka Buhumba gahana imbibi n’umuregnge wa Bugeshi w’Akarere ka Rubavu ni kamwe mu duce dufatwa nk’amarembo akunze kunyurwamo n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Kanama ni naho hanyuze abarwanyi ba FDLR bagabye ibitero ku nka z’abaturage bakaziraramo n’amasasu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *