Inyeshyamba za FLN zemeje ko Umu-Ofisiye wazo ukomeye cyane, Maj. Kubwayo Peter yoherejwe mu Rwanda

Maj. Kubwayo Peter wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare mu nyeshyamba za FLN ziranya leta y’u Rwanda, ni umwe mubo leta y’u Burundi yoherereje u Rwanda, ndetse iwe hakaba haranafatiwe imbunda nyinshi.

Mu itangazo Umutwe wa FLN wasohoye ejo ku mugoroba taliki ya 19 Ukwakira 2021 ducyesha ikinyamakuru Rwandatribune, wemeje ko Maj. Peter Kubwayo ari umwe mu bohererejwe leta y’uRwanda.

Gusa ariko mu gusoza iri tangazo bavugako Peter Kubwayo yari yarasezerewe mu gisilikare, mu gihe ibitangazamakuru byinshi bikorera mu Burundi byakunze gushyira mu majwi uyu Maj. Peter Kubwayo ku isonga ry’abayobozi bakomeye ba CNRD/FLN.

Maj. Peter Kubwayo ni umwe mu barwanyi ba FLN bakoze imirimo itandukanye, aho yabaye Umuvugizi wa FLN wungirije mu gihe Nsabimana Sankara aba umuhuzabikorwa wa CNRD mu bijyanye na diplomasi mu Burundi ndetse aza no kuba umuntu ukomeye muri serivisi z’ubutasi bwa CNRD/FLN.

Ese kwita Maj.Peter Kubwayo uwatorotse igisilikare byaba byaraturutse kuki?

Nkuko amakuru ya kiriya gitangazamakuru aturuka Bujumbura abivuga, hari haciye iminsi muri FLN hari icyuka kibi nkuko twakunze kubyandika.

Uwo mwuka mubi waturutse ku makuru yahawe Gen. Hakizimana Jeva avuga ko uyu Peter Kubwayo yaba ari kumuhigisha uruhindu ngo amwicishe, ndetse muri iyi dosiye havuzwemo n’ukuboko kwa Karinijabo Jean Paul uri mu gihugu cya Canada washinze Umutwe wa PDM.

Kuva ubwo Gen. Jeva nawe yatangiye kwirwanaho kugeza ubwo Maj. Peter Kubwayo yafatwaga n’urwego rw’ubutasi rwa SNR bamwe bakavuga ko haba harimo ukuboko kwa Gen. Hakizimana Antoine Jeva.

N’ubwo bimeze bityo ariko ntibikuraho ko uyu Maj. Peter Kubwayo yari umwe mu bayobozi ba FLN, gusa muri iki gihe ntiwavuga ngo Umuyobozi wa FLN ninde, kuko Chantal Mutega ajya kuri youtube akavuga ibye, Innocent Biruka nawe akavuga ibye,  Gen. Hamada nawe akavuga ibye kuko nta cyemezo ashobora gufata kuri Gen. Jeva.

Ayo macakubiri yose yatumye muri uyu mutwe habamo udutsinda twinshi tureba ku nyungu za buri wese ku giti cye.

Urugero ni aho bavuga ko Col. Kanyoni uba muri Uganda akiri Umuyobozi ushinzwe iperereza muri FLN kandi uyu Kanyoni ubuzima bwaramukubitiye muri Uganda. Aha wakwibaza icyerekezo cy’uyu mutwe ukakibura.

Ikindi abahoze muri uyu mutwe wa FLN bavuga, umwe mu bawuhozemo uri mu nkambi ya Nakivale akaba atarashatse ko amazina ye atangazwa aheruka kuvuga ko nyirabayazana w’ibyago byabaye kuri FLN ari Gen Jeva.

Aganira na Rwanda Tribune, yagize ati: “Jeva ni byose niwe ushinzwe Operasiyo, ni Umuvugizi w’ingabo niwe ushinzwe ubutasi ariyemera, ni igihubutsi akora ibyo atekereje mbese ni shitani yigendera”.

Maj Peter Kubwayo ni munti ki?

Maj. Kubwayo Peter alias Santos avuka Karere ka Nyamagabe umurenge wa Musange, Akagari ka Jenda umudugudu wa Jenda. Yashakanye n’umugore  witwa Adeliphine uvuka I Butare ubu ni mu Karere ka Huye.

Se yahoze ari umuyobozi w’amashuri  muri Komini Musange ku Gikongoro.  Nyina umubyara yize muri ETF (École Technique Féminine) i Nyanza.

Maj Kubwayo Peter yize secondaire i Runyombyi muri Nshiri  mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Muri 1994 yahunze acyiga mu mashuri yisumbuye, ahungira mu  Burundi, avayo yerekeza muri Tanzania nyuma ahagana mu mwaka wa 1997  yaje kwinjira igisilikare muri ALIR  i Kankwala muri Katanga  mu ikopanyi bitaga  Abataribani,  bakaba bose bari baturutse Tanzania.

Ishuri rikuru rya gisilikare ESM  yaryigiye i Kamina  muri 2002, aho akirangiza yabaye Komanda wa  CRAP muri Batayo  Hirondelle yo muri Bde de Réserve yabaga Ekingi.

Yaje kohereza kwiga iby’ibyubucamanza, I Luizi, nyuma aba subusititut (Umushinjacyaha) wa Batayo  Hirondelle ahava agiye muri biro bikuru by’ingabo za FDLR/FOCA muri serivise y’ikoranabuhanga.

Naho yaje kuhava ajya kuba Komanda wungirije w’Umuhora w’amajyaruguru wahuzaga FDLR n’ u Bugande umwanya atatinzemo kuko yaje kuhava agarurwa muri FOCA, ubwo Umutwe wa CNRD/FLN wavukaga yavuye muri FOCA ajya muri CNRD agirwa Ofisiye ushinzwe Protocole wa Perezida wa CNRD,  Yahavuye agiye muri misiyo I Burundi kuva tariki ya 07/09/2017 aho yakoze mu mirimo itandukanye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Imbunda zafatanwe abarwanyi ba FLN zashyikirijwe u Rwanda

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *