Wa musore wabenzwe ku munsi w’ubukwe kubera kugaya inkwano, yaje kumenya ikinyoma gikomeye cyane yabeshywe n’umukobwa

Niyomwungeri Jeremie wo mu Karere ka Nyagatare wagarutsweho cyane mu minsi ishize ubwo yimwaga umugeni ku munsi w’ubukwe kuko umuryango w’umukobwa wagaye inkwano yari yaratanze, ubu noneho aratangaza ko ibye n’uwo mukobwa byarangiye kuko yari yaramubeshye ikintu gikomeye.

Niyomwungeri Jeremie wari waratanze ibihumbi 500 Frw y’inkwano ariko abo mu muryango w’umukobwa bakayagaya bigatuma ubukwe bwabo bupfa ku munsi wabwo, yari aherutse gutangaza ko we na n’ubu agikunda uwo mukobwa ndetse ko nibabona inkwano babasaba bazasubukura umushinga wo kubana.

Icyo gihe aganira na UKWEZI TV dukesha iyi nkuru yari yavuze ko we yari agiye kubana n’uriya mukobwa kuko amukunda atari agiye kumugura ku buryo umuryango we wagaya iriya nkwano ya 500 000 Frw.

Yanavugaga kandi ko yakomeje kuvugana n’umukobwa ubwo yamubwiraga ko gupfusha ubukwe bitamuturutseho ahubwo ko byatewe n’umuryango we.

Niyomwungeri umaze imyaka ine akundana n’uwo mukobwa, avuga ko batangiye gukundana yiga mu mashuri yisumbuye aho ayasoreje akamubwira ko ashaka kujya mu gisirikare undi akabimwemerera.

Avuga ko nyuma yamubwiye ko agiye mu mahugurwa y’Igisirikare kuva icyo gihe hagashira igihe kinini batarongera kuvugana kuri telephone.

Ati: “Yamvugishije hasize nk’amezi 10 ni bwo nongeye kubona nimero impamagara itari iye numva ni we arambaza ati ‘amakuru?’ arambwira ngo ‘ikosi yagenze neza, mu gihe gito turitegura kujya mu kazi.’ Ndabyishimira ndamubwira nti ‘ntacyo ubwo wagiye ku masomo ukaba uyasoje neza’”.

Avuga ko nyuma yakomeje kumubeshya igihe azazira ariko cyagera ntaze akamusobanurira amubwira ko byatewe n’icyorezo cya COVID-19, nyuma akaza kumubwira ko azaza mu kwa mbere kandi ko yifuza ko naza bazahita bakora ubukwe.

Niyomwungeri avuga ko nyuma y’uko ubukwe bwabo bupfuye, hari abantu bamuhaye amakuru ko mu gihe yamubwiraga ko yari yaragiye ku ikosi ngo yari yibere ku Gisenyi.

Ati: “Amakuru y’impamo nayabwiwe na Nyirasenge, arambwira ati ‘Jeremie twamenyanye igihe kinini, numvaga ko wanatubera inshuti nziza nubwo bitaje gukunda ariko ukuri ngiye kuguha nka Nyirasenge nanjye nakumenye nyuma yaraje’… ambwira ko yari yaragiye ku Gisenyi muri bene wabo”.

Niyomwungeri avuga ko byamubabaje, akaza kubibaza uriya mukobwa akamusaba kumwereka icyangombwa na kimwe cy’uko yagiye mu Gisirikare ariko akakibura.

Avuga ko kuva icyo gihe yahise acika intege ku buryo n’ibyo kuzasubukura ubukwe bwabo yumva byaramuvuyemo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *