Jamaica: Perezida Kagame yaganiriye n’Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi. Amafoto

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiriye n’abayobozi b’ishyaka PNP (People’s National Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, riherutse kumusabira umudali w’ishimwe.

Umukuru w’Igihugu ubwo yari ategerejwe muri Jamaica, Umuvugizi wa PNP ku rwego rw’ububanyi n’amahanga, Lisa Hanna, yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru Jamaica Gleaner, ashimira imiyoborere ye.

Hanna yagize ati: “Politiki ye yatumye ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitera imbere mu buryo bwihuse”.

“Ikindi, intambwe ze zagize uruhare rukomeye mu kugaragaza neza isura ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Hari byinshi twamwigiraho”.

Uyu Muvugizi yabishingiyeho asaba ko Perezida Kagame mu gihe yaba ageze muri Jamaica tariki ya 13 Mata 2022, yazambikwa umudali w’ishimwe w’ikirenga uzwi nka ‘Order of Excellence’ wambikwa abakuru b’ibihugu.

Perezida Kagame yageze muri Jamaica mu ijoro ry’uwo munsi, yakirwa na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness ku munsi wakurikiyeho ahura na Guverineri Mukuru wa Jamaica, Sir Patrick Allen, baganira ku bufatanye bushya bw’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 14 Mata, Perezida Kagame yanahuye n’umuyobozi mukuru w’ishyaka PNP Mark J. Golding ndetse na Lisa Hanna, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye burimo ubwo guteza imbere ubucuruzi.

Golding kuri iki kiganiro, yatangarije kuri Twitter ati: “Byari ibyishimo guhura na Perezida Kagame kuri iki kigoroba”.

“Twishimiye ikiganiro cyiza kandi cy’ingirakamaro. Uruzinduko rwe rwabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’ubufatanye bwukaba hagati ya Jamaica n’u Rwanda”.

Hanna yatangaje ko we, Perezida Kagame, Sir Allen n’umufasha we, James Patterson wabaye Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’abadipolomate banasangiye ifunguro, banagirana ibiganiro ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida, kandi yakomoje ku buryo hakenewe kunoza ubutwererane butaziguye kandi burambye hagati y’u Rwanda na Jamaica, hashingiwe ku mibanire y’amateka.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Jamaica ku wa Kane taliki ya 14 Mata 2022, nka kimwe mu bikorwa biri kuri gahunda y’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu rusoza kuri uyu wa Gatanu.

Iryo jambo yaritanze mu rwego rwo gutangiza Yubile y’imyaka 60 Igihugu cya Jamaica kimaze kibonye ubwigenge (Jamaica60) umunsi uzizihizwa byuzuye ku ya 6 Kanama.

Perezida Kagame yavuze ko umunsi w’ubwigenge ari amataliki yo mu bihe byashize ariko ukaba n’umunsi uba mu mitekerereze y’umuntu. Yavue ko imbaraga z’isabukuru yizihizwa zituruka ku mahirwe ahabwa abakiri baton go bamenye urugambwa rwababanjirije.

Ati: “Kuva ku rugamba rwo guharanira ubwigenge kugeza ku mbogamizi zakurikiyeho zijyanye kubaka Igihugu, igitekerezo cyo guharanira ubumwe bw’Afurika cyayoboye uko ibintu bigomba kumera, nubwo tudahora tubyubahiriza mu bikorwa”.

Yongeyeho ko ari ngombwa gushyigikira umuhate wo kwigira kugira ngo ukomeze kandi wongere ibyagezweho muri icyo gihe.

Ati: “Ibyo ari byo byose twashoboye kwikorera nk’abantu, dushobora guhora dukora byinshi kandi byiza”.

Yaboneyeho kuvuga ko hakenewe ubufatanye bw’Afurika na Carayibe kubera amateka ibihugu byose bisangiye.

Ati: “Kwishimira ibyo dusangiye, nk’Abanyafurika na Siaspora Nyafurika, bidufasha guhangana n’ukuri gukomeye kw’Isi dutuye. Ndetse n’ubu, duhora twibutswa ko tugomba gukorera hamwe no gufashanya”.

“Mfite ubutumwa bworoshye mbasangira uyu munsi: Ntabwo turi abanyamahanga. Mu buryo butandukanye, dusangiye imico imwe n’imwe. Abantu bacu barihangana, bahanga ibishya, kandi – nkuko amateka yacu asanzwe abigaragaza – na byo ntibishobora kurimburwa”.

Agaruka ku nzego zinyuranye ibihugu byombi birimo, Perezida yavuze ko Afurika na Karayibe bitagomba kugirana umubano binyuze mu bahuza, kabone n’iyo haba nta kibazo kirimo, ahubwo bashobora kubikora ukundi, ‘mu buryo butaziguye’.

Yavuze ko abadipolomate b’impande zombi bakunze guhurira i New York, i London cyangwa i Geneve mu gihe urubyiruko rukunda guhurira muri kaminuza gusa n’ahandi hameze nka ho, ikintu gishobora kunozwa.

Ati: “Igihe kirageze ngo Afurika na Karayibe bikorere hamwe mu buryo butaziguye kandi burambye, haba mu mashyirahamwe ahagarariye Akarere, nka CARICOM (Umuryango n’Isoko Rusange by’Ibihugu bya Karayibe), Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi”.

Yongeyeho ko inama yahuje CARICOM n’Afurika muri Nzeri umwaka ushize ikwiye kubakirwaho yongeraho ko igikenewe kuri ubu hakwiye kubaho ibiganiro bihuza abaturage bo ku mpande zombi, by’umwihariko urubyiruo na ba rwiyemezamirimo.

Ati:  “Mu Rwanda, dufite inzobere zaturutse muri Jamaica ziza mu gihugu cyacu kandi zitanga umusanzu usobanutse”.

Yakomeje atangaza inzego z’ingenzi u Rwanda na Jamaica byakoranamo cyane cyane ubucuruzi n’ishoramari, gahunda zimakaza ubumwe mu Gihugu n’iterambere ry’abaturage.

Yaboneyeho guha ikaze intumwa za Jamaica zizitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikooresha Icyongereza (CHOGM 200) yitezwe muri Kamena, ashimangira ko yizere kuzabona abahagarariye ibihugu bya Karayibe bibarizwa muri Commonwealth.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica rurarangira kuri uyu wa 15 Mata 2022.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Lisa Hanna (wambaye ikanzu y’umuhondo) mu gikorwa cyo kwiyakira hamwe n’abandi bayobozi

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *