Joaquin Castro uhagarariye Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo Rusesabagina Paul uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda arekurwe.
Ku bashobora kuba ari ubwa mbere bumvise uyu mugabo reka ntangire mubabwira muri make. Joaquin Castro afite 46, ni Umunyapolitike w’Umunyamerika ubarizwa mu ishyaka ry’aba-démocrates.
Afite inkomoko muri Mexique kuko nyirakuru, Victoria Castro yavuye muri iki gihugu mu myaka 100 ishize yimukira muri Texas aho yizeraga ko ashobora kubona ubuzima bwiza kurushaho.
Victoria Castro byamusabye gukora cyane kugira ngo abashe kubona ibyo atungisha umukobwa we, Rosie ari nawe ubyara Joaquin Castro.
Mu 1974 Rosie yaje kubyara abahungu babiri b’impanga umwe amwita Joaquin Castro undi amwita Julián Castro. Aba bahungu yababyaranye na Jessie Guzman wigishaga imibare muri Edgewood Independent School District, nubwo babyaranye aba bombi ntibigeze babana nk’umugabo n’umugore.
Kimwe n’abandi bimukira bose Joaquin Castro, nyina n’umuvandimwe we bakuriye mu buzima bugoranye. Ibintu byateraga uyu mugabo gukora cyane.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, mu 1996 ayakaminuza yayakomereje muri Stanford University, aho yavuye yerekeza muri Harvard Law School, mu 2000 ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko.
Mu 2012 uyu mugabo yaje gutorerwa guhagararira Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2014 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imiturire n’iterambere ry’imijyi.
Muri manda ye ya kane nk’umudepite ari mu bagize komite ikurikirana ibijyanye n’ubutasi, ububanyi n’amahanga n’uburezi n’umurimo.
Mu minsi ishize uyu mugabo aherutse gusa n’utera urwenya ku mbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda ubwo yavugaga ko “Ibiro bye biri gukorana n’umuryango wa Rusesabagina uri i San Antonio mu gufunguza Rusesabagina akava mu Rwanda.”
Uretse kuba ibyo Joaquin Castro yaravuze bidashoboka kuko nawe abizi neza ko iri sezerano yatanze adafite ububasha bwo kurisohoza, si n’imvugo iboneye ku munyamategeko waminurije muri ‘Harvard Law School’.
Joaquin Castro nk’uwize amategeko akagerekaho kuba yarayize muri kaminuza nziza benshi ku Isi bubaha, benshi bamunenze bavuga ko yagakwiye kumenya icyo amategeko avuze ndetse akamenya neza ibijyanye n’ihame ry’uko ubutabera bwigenga.
Bavuze ko aho kwitwara nk’umunyamategeko, ahubwo yagaragaje ukubogama gukomeye noneho anabikora ku muntu nka Rusesabagina ukekwaho ibyaha by’iterabwoba mu busanzwe igihugu cye kitajya cyihanganira iyo hari ugerageje guhungabanya umutekano w’Abanyamerika.
Mu butumwa bwatanzwe ku magambo yanditse kuri Twitter, hari abavuze ko Joaquin Castro uzi neza intambara igihugu cye cyatangije ku iterabwoba izwi nka ‘U.S. War on Terror’ cyangwa ‘The War on Terror’ kugeza n’uyu munsi kikaba kigihigisha uruhindu uwo ariwe wese gicyekaho gukorana na Al-Qaeda, Islamic State, n’aba- Taliban, adakwiriye kugaragaza u Rwanda nk’urwakoze amahano ubwo rwafataga Rusesabagina wari umuyobozi wa FLN yambuye ubuzima Abanyarwanda ikanangiza byinshi.
Bavuze ko aho kurunenga yakabaye arushimira kuba rwaramufashe rukamugeza imbere y’ubutabera, aho afite n’amahirwe yo kuba umwere, aho kumwica nk’uko Amerika yabikoze kuri Osama bin Laden, Qasem Soleimani n’abandi.
Muri ubu butumwa, Joaquin Castro yashyize kuri Twitter yakomeje avuga ko “Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yinjiriwe muri telefone hakoreshejwe porogaramu ya Pegasus”. Yemeza ko “ari ibintu bimuhangayikishije cyane kuba Guverinoma z’amahanga zatata umuturage wa Amerika cyangwa umuyobozi wayo.”
Ubu butumwa bwa Joaquin Castro bwaherekezaga inkuru ya The Guardian ivuga ko “Umukobwa wa Rusesagina agenzurwa hifashishijwe Pegasus.”
Si ubwa mbere u Rwanda ruvuga ko rudakoresha iyi porogaramu. Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abanyamakuru mu 2019, yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma igihugu gitanga amafaranga y’umurengera ngo kiraneka umuntu, ahubwo ko amadolari make gifite kiyakoresha mu nzego nk’uburezi.
Aya magambo ya Perezida Kagame yongeye gushimangirwa na Minisitri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubwo ibirego nk’ibi byongeraga kuzamurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Aya magambo ya Joaquin Castro yatumye ahinduka ikiganiro kuri Twitter, abantu batangira kumubaza icyo imvugo ye ihatse.
Umunyamategeko akaba n’umwanditsi Gatete Ruhumuliza, yagize ati “Ibiro byanjye nanjye biri gukorana n’abavura indwara zo mu mutwe b’i Kigali biga ku bwibone bwawe bukabije.”
Uwitwa Sunday kabarebe yagize ati “Ubutumwa buri hano ni uko ubu Isi yose izi ko ufite ibiro kandi Isi ibyo nabyo ntibyitayeho.”