Impunzi zirimo Abanyarwanda zongeye kugabwaho ibitero bikomeye zishinjwa gushyigikira abazaba bahanganye mu matora

Impunzi z’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo zahungiye muri Zambia zituye mu mijyi muri iyi weekend ishize zongeye kugabwaho ibitero n’abenegihugu b’iki gihugu bashyigikiye ubutegetsi cyangwa opozisiyo mbere gato y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha ku itariki ya 12, aho zirimo gushinjwa gushyigikira uruhande rumwe cyangwa urundi.

Biravugwa ko amaduka yabo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byasahuwe ibindi bikangizwa ndetse impunzi imwe ikaba yarahasize ubuzima.

Igitero giheruka kuri izi mpunzi ni icyabaye kuwa Gatandatu ushize, aho amaduka menshi n’ububiko by’impunzi byibasiwe ahitwa Solowezi nk’uko amakuru ava muri iki gihugu avuga.

Ababonye uko byagenze bagize bati: “Abanyazambiya baje ari benshi, bafite impiri n’intwaro gakondo. Bateye amaduka y’Abarundi, Abanyekongo n’Abanyarwanda.”

“Aba barahunze kubera gutinya kwicwa, byari biteye ubwoba! Ababikoze ubwo bahise batangira gusahura amaduka.”

Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru, imijyi itandukanye nka Rusaka, Ndola, Kitwe na Solowezi ni yo ikunze kugaragaramo ibi bikorwa byibasira impunzi igihe amatora aba yegereje.

Kugeza ubu, ibyo bitero bimaze guhitana impunzi imwe. Uyu akaba ari uwagerageje kurinda iduka rye ngo batarisahura. Uyu yarakubiswe bikomeye mbere yo gupfa azize ibikomere.

Ku ruhande rumwe izi mpunzi zirashinjwa gushyigikira uruhande ruri ku butegetsi, ku rundi ruhande zigashinjwa gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko zo zirabihakana. Zivuga ko uru ari urwitwazo rwo gusahura imitungo yabo kandi ngo si ubwa mbere bamaze kubimenyera mu gihe amatora yegereje nk’uko umwe mu mpunzi yabitangaje.

Iyi mpunzi ubu yahungiye mu nkambi ya Meheba yagize iti: “Twahunze umutekano mucye mu gihugu cyacu kubera politiki, nta mpamvu yo kongera kwijandikamo dusubira muri politiki, noneho mu mahanga”.

Inkambi ya Meheba ni yo nini muri Zambia icumbikiye ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi kandi ni ho impunzi zari mu mijyi zahatiwe guhungira ibyo bitero.

Nubwo bimeze gutyo, hari impungenge ko ibyo bitero bishobora no kubasanga muri iyi nkambi.

Bati: “Aha dufite isoko rinini n’abacuruzi benshi bakomeye. Amaduka yarubatswe nayo. Dufite ubwoba ko Abanyazambiya batuye hafi y’inkambi baza kudutera.”

Izi mpunzi ariko zongeyeho ko noneho polisi nidatabara na zo zizirwanaho kandi ko guhangana kwazo n’abaturage ba Zambia bishobora kuzangiza byinshi.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *