Burundi: Abazongera gupfa icya cumi n’amaturo bazajya bayamburwa gishyirwe mu isanduku ya leta

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Ndabirabe, yabwiye abayobozi b’amatorero akunze kumvikanamo amakimbirane aturuka ku gupfa amaturo, ko ayo maturo bapfa bazajya bayamburwa agashyirwa muri banki mu isanduku ya leta.

Ibi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu Ntara ya Cankuzo mu nama yagiranye n’abayoboye amatorero muri iyi ntara, aho bagarutse ku makimbirane ya hato na hato akunze kumvikana mu nsengero bapfa icya cumi.

Hon. Daniel Gelase Ndabirabe yabwiye aba bayobozi b’amadini ko nibazajya bongera gushyamirana bapfa icya cumi ayo mafaranga bazajya bayamburwa agashyirwa mu mutungo w’igihugu muri Banki ya Repubulika y’u Burundi (BRB).

Ati: “Iby’Imana mwabihinduye iby’Abantu, kubazongera gupfa icya cumi, tuzahita tubwira minisitiri agende arebe agasanduku ikirimo, hanyuma ahite agatwara, ayo mafaranga ayashyire muri banki BRB mu mutungo w’igihugu. None se ko mwananiranye!”

Hon. Ndabirabe kandi yanaburiye amatorero apfa ubuyobozi ko na yo agiye gufatirwa ingamba nshya.

Ati: “Bamwe bapfa insengero bitwa ko ari abapasiteri tuzahita tubwira minisitiri ubishinzwe agende ajyane ingufuri nini ashyire kuri iyo nyubako ajyane n’urupapuro rwanditseho ruti: Guhera uyu munsi iyi nyubako ibaye iya leta.”

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *