Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakomeje gucicikana amashusho y’umukobwa wiga muri kaminuza arimo gusambana n’umusore, yatangaje abatari bacye ubwo yatangiraga guhererekanywa mu matsinda (Groups) atandukanye ya WhatsApp na Facebook.
Muri aya mashusho hagaragaramo umukobwa n’umuhungu bari muri iki gikorwa cy’urukundo, ariko bigaragara ko byari kubwumvikane, kandi ko kwifata iyo videwo babikoze ku bushake bwabo.
Gusa ntiharamenyekana uwayishyize hanze agatangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru aturuka kuri iyi kaminuza uyu mukobwa yigamo avuga ko uyu musore atariho yiga, ariko byumwihariko uyu musore akaba azwiho kuba yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, nyuma akaza gufata umwanzuro wo gukizwa akabireka.
Abamuzi bavuga ko yari yarahindutse rwose ingeso mbi zose yakoraga mbere yari yaraziretse, rero bakaba batangajwe no kubona videwo ye ari gusambana n’uyu mukobwa.
Kuri iyi kaminuza ngo si ubwa mbere havugwa ikibazo cy’ubusambanyi, kuko hari abandi banyeshuri baherutse gufatwa kumanywa y’ihangu bari gusambanira inyuma y’inyubako abanyeshuri bararamo.
Nk’uko urubuga rwa BBC rwabitangaje uyu mukobwa yahise yirukanwa muri iyi kaminuza, iki cyemezo kikaba kitishimiwe na bamwe mu barimu bigisha muri iyi kaminuza.
Dr Joe Abah umwarimu muri iyi kaminuza yavuze ko iyo umuntu ari mu rukundo ntacyo adakora, ko hari ubwo akora ibintu by’ubucucu abikoreshejwe n’urukundo.
Kubwe akaba abona ko kwirukana uyu mukobwa atariwo mwanzuro warukwiye gufatwa, ati:
”Buri gihe twumva ko ubutabera ari uguhana, nyamara uyu mukobwa ntiyarakwiye kwirukanwa ahubwo yari akeneye abamugira inama, gusa mwifurije amahirwe yo kuzabasha kwihanganira ibihe bitoroshye ari kunyuramo”.
Uyu mukobwa bakaba yagiriwe inama ko gushyira amashusho y’umuntu hanze yambaye ubusa bihanirwa n’amategeko, ngo niba atari we ubwe washyize iyi video hanze, ikaba yarahashyizwe n’undi, abivuge kugira ngo uwayishyize hanze akurikiranwe maze abihanirwe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.