Nyaminga wu Rwanda 2020 Nishimwe Naomie uri mu bakobwa bakunzwe cyane mu Rwanda, Burundi ndetse no muri Diaspora kandi akaba akurikirwa n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, ku munsi wejo yagiye kurukuta rwe rwa Instagram maze asaba abakunzi be ku mubaza ibibazo.
Baje kumubaza ibibazo bitandukanye maze atangira kugenda asubiza ibibazo yabazwaga .
Haruwamubajije niba yaba atwite anagira icyo avuga kuri Miss Photogenic 2019 Uwase Muyango Claudine nawe utwite inda nkuru ya Kimenyi Yves.
Nibintu byavuzwe kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye no mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ko uyumukobwa wamamaye mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda ya 2019 atwite ariko bikajya bihindurwa ibihuha.
Gusa ibintu byaje kujya ahagaragara kuri ubu uyu mukobwa ukunzwe mu myidagaduro nyarwanda Miss Muyango we n’umukunzi we Kimenyi Yves kapiteni akaba n’umuzamu wa Kiyovu sports benda kwibaruka imfura yabo mu bihe bya vuba nk’uko bigaragazwa n’ifoto igaragaza Muyango akuriwe yagiye hanze mu minsi micye ishize.
Miss Nishimwe Naomie nawe hashize amasaha macye hari icyo amuvuzeho nyuma yo kubibazwa n’umukunzi we wanabajije uyu mukobwa uri mu bakomeje gutwika imbuga nkoranyambaga mu Rwanda niba yaba atwite nawe.
Mu kumusubiza yifashishije ‘emoji’ y’umugore wasetse yakwenenutse. Byakomeje undi nawe amubwira ko yumvise bavuga ko atwite anamusaba kugira icyo yavuga kuri Muyango.
Uwamubajije iki kibazo yemeje ko akunda cyane Miss Muyango.
Mu kumusubiza Miss Naomie yagize ati: ”@Uwase-Muyango ni umugore mwiza kandi w’umunyembaraga, umwana wese ni umugisha, utitaye ku mbogamizi zose zaba zihari.”
Nyuma yahoo yabajijwe umukunzi we maze mugisubizo gisekeje amubwira ko umukunzi we ari Yesu.