Abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri barapfa agahimbazamusyi. >>>Inkuru irambuye

Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kayonza ruherereye mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange bavuga ko inama y’ababyeyi yemeje ko bazajya bahabwa agahimbazamusyi ariko igihembwe cya mbere cyarangiye batagahawe kandi abanyeshuri bakishyura.

Abaganiriye na BWIZA ducyesha iyi nkuru, ni abarimu bigisha mu ishuri ryisumbuye.

Bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira, ababyeyi basabwe gutanga agahimbazamusyi kangana n’amafaranga 3000 kuri buri mwana.

Abo barimu bavuga ko igihembwe cya mbere amafaranga bemerewe batigeze bayahabwa ndetse igihembwe cya kabiri nacyo kigeze hagati Kandi bakaba nta cyizere ko bazayahabwa.

Umwe mu barimu yavuze ko abana amafaranga bayaha ubuyobozi bw’ishuri ariko kugeza ubu bagatangazwa nuko batayabaha nk’uko byemejwe.

Agira ati: “Amafaranga y’agahimbazamusyi ntabwo bayaduha kandi barayishyuza bakatubwira ngo bagaburiye abana”.

“Igihembwe cya mbere cyarashize batubwira ko bazayaduha, none ikindi kigezemo hagati kandi buri mwana yishyura amafaranga ibihumbi bitatu ku gihembwe”.

Undi mwarimu yavuze ati: “Abana batubwira ko amafaranga bayatanga ntabwo twakemeza ko yariwe ariko yaratanzwe ntitwayabwa”.

“Kudahabwa ako gahimbazamusyi twebwe tubifata nko kudaha agaciro imyanzuro y’inama y’ababyeyi. Tubona ubuyobozi butarabyitwayemo neza”.

Uyu mwarimu akomeza asaba ko bahabwa agahimbazamusyi bemerewe.

Ati: “Ndasaba ko baduha agahimbazamusyi ababyeyi bageneye abarimu kandi bakaduha ayatanzwe mu gihembwe cya mbere n’ayatanzwe igihembwe cya kabiri”.

Niyirora Betholde Umuyobozi w’uru rwunge yabwiye kiriya gitangazamakuru ko impamvu abarimu batahawe agahimbazamusyi yatewe n’uko ababyeyi bitabiriye gutanga amafaranga babaye bake.

Agira ari: “Mu nama yabaye ku wa 24 k’ukwezi kwa 12 umwaka ushize barabisobanuriwe, tubabwira ko iyi gahunda y’agahimbazamusyi yahuriranye no gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bo mu mashuri abanza (Primaire)”.

“Ubukangurambaga ni bwo bwari bugitangira, ababyeyi batanga amafaranga yo kugaburira abana babo twemeranya ko ubukangurambaga bukomeza bakazahabwa agahimbazamusyi mu gihembwe cya kabiri, kandi inzego z’ubuyobozi twazigejejeho raporo barabitwemerera”.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ishuri yerekana ko abana 131 muri 511 mu ishuri ryisumbuye ari bo batanze agahimbazamusyi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *