Joe Ritchie wabaye mu bajyanama ba Perezida Kagame akanayobora RDB yitabye Imana

Joseph (Joe) Ritchie watanze umusanzu wo kubaka ubukungu bw’u Rwanda no gukora ubukangurambaga bwo guhuza iki gihugu n’abashoramari bakomeye ku Isi nyuma y’imyaka 10 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana ku myaka 75 y’ubukuru.

Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ndetse akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo uyu mugabo w’imyaka 75 yazize gusa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Joe Ritchie wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) kuva mu 2007 kugera 2009.

Joe Ritchie ni umwe mu bantu bitabiriye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye yayobowe na Perezida Kagame ku wa 17 Kanama 2021.

Ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nyuma yo kugira uruhare mu kurutangiza mu mwaka wa 2008, rukaba rwarakomeje gushyira mu bikorwa umurage wo guhuza u Rwanda n’abashoramari bo ku Isi yose nk’umurage ukomeye yatangiye akorera ubushake.

Joe Ritchie wavutse mu mwaka wa 1947 ni Umunyamerika wamenyekanye cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ubushakashatsi, akaba ari we washinze Ikigo Chicago Research and Trading (CRT) akaba yari n’Umuyobozi w’ikindi cyitwa Fox River Partners.

Uyu mugabo ashimirwa kuba yaratanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko yabaye umukorerabushake mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru wa mbere wa RDB.

Yayoboye urwo rwego mu bihe bikomeye aho Igihugu cyari ahakomeye mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga yari yarasibwe na Jenoside yakorewe Abatuutsi.

Nubwo bitari byoroshye kumvisha umushoramari w’umunyamahanga amahirwe ari mu gushora imari ye mu Rwanda, Joe Ritchie yagize uruhare mu guhuza abacuruzi benshi n’igihugu kuri ubu amahanga atangarira ku rwego kigezeho cyiyubaka kivuye ku busa.

Guhuza u Rwanda n’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byakozwe muri gahunda yiswe Friends of Rwanda, ikaba yaratanze umusaruroo ufatika watumye abanyamahanga benshi basura u Rwanda ndetse banubakamo ibikorwa by’iterambere biramba.

Joe Ritchie wabaye mu Nama Nkuru y’Abajyanama ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu bambitswe umudali wagenewe Abarinzi b’Igihango hamwe na Dr. Paul Edward Farmer witabye Imana ku wa Mbere taliki ya 21 Gashyantare 2022.

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe z’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.

Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer na we wari inshuti y’u Rwanda uherutse kwitaba Imana. Bombi bari bahuriye ku kuba barahawe izi mpeta na Perezida Kagame ku munsi umwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *