Amagambo ya Trump wahoze ari Perezida wa Amerika ashimagiza ubwenge bwa Putin w’u Burusiya yaciye igikuba.

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye bidasanzwe ubuhanga bwa Perezida Vladimir Putin wemeje ubwigenge bw’ibice byo mu Burasirazuba bwa Ukraine, akaba yatangiye koherezayo ingabo.

Kuwa Mbere nibwo Putin yatangaje ko uduce twa Donetsk na Luhansk u Burusiya bwatangiye kudufata nk’utwigenga aho gukomeza kutubarira kuri Ukraine.

Kwemeza ubwigenge bw’utwo duce twatangiye kwivumbura mu 2014, bivuze ko u Burusiya ubu bufite ububasha bwo kohereza ingabo muri utwo duce gufasha ingabo zatwo guhangana n’iza Ukraine.

Bibaye nyuma y’amezi y’umwuka mubi hagati y’u Burusiya, Ukraine n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nyuma y’uko ibihumbi by’ingabo z’Abarusiya zari zikomeje gushyirwa ku mupaka ubagabanya na Ukraine.

Donald Trump kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko uburyo Putin yakoresheje bwo kwemera ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk ari igitekerezo gikomeye.

Yagize ati: “Nahise mvuga nti mbega ‘umunyabwenge!’. Putin yatangaje ko igice kinini cya Ukraine ubu kigenga. Mbega ibintu byiza! Nahise mvuga nti ‘mbega igitekerezo cy’inyamibwa!”.

Trump yavuze ko ubu igisigaye kuri Putin ari ukujya kugarura amahoro muri utwo duce yemeje nk’utwigenga.

Ati: “Ubu agiye guhita yoherezayo ingabo zigarura amahoro. Ni ingabo zikomeye. Biriya natwe dukwiriye kubikora ku mipaka yo mu Majyepfo (aho bagabanira na Mexique)”.

“Ni ubwa mbere mu buzima nabonye ingabo zigarura amahoro zingana kuriya, ni ubwa mbere nari mbonye intwaro zingana kuriya”.

Donald Trump yongeyeho ko Putin ari: “umugabo uzi ubwenge. Ndamuzi neza cyane, cyane rwose”.

Nubwo Trump yashimagije Putin, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’i Burayi byatangiye gufatira ibihano u Burusiya, bubushinja guteza akavuyo no kuvogera ubusugire bwa Ukraine.

Ibice u Burusiya buri kwiyomekaho byiganjemo abaturage bavuga Ikirusiya n’abandi bafite inkomoko muri icyo gihugu, dore ko Ukraine yahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Mu mwaka wa 2014 u Burusiya nabwo bwiyometseho intara ya Crimea yahoze ibarizwa kuri Ukraine.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *