Byiringiro ufite ubumuga yahishuye icyatumye yiyemeza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022

Sandrine Byiringiro, ni umwe mu bakobwa bari guhatanira kuzaba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022. Uyu mukobwa ufite ubumuga, afite inzozi zo kuba nyampinga w’u Rwanda kandi arashaka kwerekana ko abafite ubumuga bashoboye.

Uyu mukobwa afite umushinga wo gushinga ikigo mpinduramyumvire cy’abafite ubumuga bitewe n’uburyo bafatwa muri sosiyete nyarwanda.

Byiringiro w’imyaka 21 y’amavuko ahagarariye Umujyi wa Kigali, akaba afite ubumuga bw’intoki.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Byiringiro yatangaje ko natorwa azashinga ikigo gifite gahunda yo gukangurira abafite ubumuga kwigirira icyizere ndetse kikajya kinashishikariza abatabufite kumva ko abantu bamugaye bagomba guhabwa umwanya n’amahirwe yo kwerekana ko bashoboye.

Byiringiro wize muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, avuga ko yahisemo kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda kugira ngo yerekane ko abafite ubumuga nabo bashoboye ndetse bakwiye kujya bahabwa umwanya bakabigaragaza.

Yagize ati: “Nabihisemo kubera ko iyo abantu benshi ku gasozi bumvise ngo umuntu yabyaye ufite ubumuga bamufata ukundi bakumva ko uwo mwana ntacyo azimarira cyangwa amarire umuryango”.

Yongeyeho ko natanatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda bitazamuca intege zo gukomeza umushinga we wo kubaka ikigo Mpinduramyumvire cy’abafite ubumuga.

Byiringiro ufite nimero enye, uburyo bwo kumushyigikira ari ukwifashisha urubuga rwa IGIHE cyangwa code ya *544*1* ugakurikizaho nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe hanyuma ugakanda urwego.

Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *