Ish Kevin yahishuye icyamuteye Umujinya w’Umuranduranzuzi watumye acomora ibyuma mu gitaramo cya Ruger

Ish Kevin yahishuye uko umujinya wo gushaka gukurwa ku rubyiniro atarangije gushimisha abafana be watumye acomora ibyuma by’aba DJs ku rubyiniro mu gitaramo aherutse guhuriramo n’umunya-Nigeria Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Ish Kevin yavuze ko yari yumvikanye n’abateguye igitaramo ko azaririmba indirimbo eshanu, ubwo yari arangije ebyiri ahita asabwa kuva ku rubyiniro ku mpamvu atasobanuriwe.

Uyu muhanzi yavuze ko yatunguwe no guhindukira asanga bakuyeho umu DJ we ahubwo hamaze kugeraho Abanya-Nigeria bari bagiye gucurangira umuhanzi AV.

Ibi ku bwe avuga ko yabifashe nk’agasuzuguro yari akorewe nk’umuhanzi w’Umunyarwanda, ikiruta ibindi bikaba gusuzugura umuziki nyarwanda.

Ish Kevin avuga ko atari kwemera ko birangira uko bari babiteguye, iyi ikaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gucomora ibyuma byabo kugira ngo ahabwe umwanya we ataramire abakunzi be uko yari yabiteguye.

Uyu muhanzi avuga ko ikintu cyamushimishije ari ukuntu abakunzi b’umuziki bamubaye hafi muri iyo minota nabo bamutera ingabo mu bitugu cyane ko bari barakajwe n’ukuntu akuwe ku rubyiniro.

Ati: “Abafana bari bahari ndabashimira, berekanye ko bakunze umuziki w’u Rwanda, berekanye ko nta watuvogera uko yishakiye kandi bagaragaje urukundo bakunda abahanzi bo mu Rwanda”.

Nyuma yo kubona ko abafana bariye karungu ndetse batangiye no gutera amacupa ku rubyiniro, abari bayoboye iki gitaramo bemeye ko Ish Kevin asubira ku rubyiniro na we yongera gususurutsa abakunzi be amahoro abona guhinda.

Abajijwe niba atarigeze atekereza kwanga gusubira ku rubyiniro bitewe n’umujinya Ish Kevin yavuze ko atari kwanga kujya gususurutsa abakunzi bari bamweretse urukundo.

Ati: “Iyo nza kuba ndi kubikorera abari bankuye ku rubyiniro sinari gusubirayo ariko abantu banjye, abafana banjye bari banyeretse ko banyotewe”.

“Njye nk’umuhanzi rero nagombaga kwirengagiza ibyo byose nkabaha igitaramo cyiza kandi nibaza ko ari nako byagenze”.

Uyu muhanzi witegura gusohora ‘Mixtape’ ye nshya yashimiye abakunzi b’umuziki urukundo badahwema kumwereka kandi abizeza ko na we atazabatenguha.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *