Bishop Rucyahana yagaragaje igikwiye gukorerwa abana bakomoka mu miryango yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’Umuryango ukora ivugabutumwa mu magereza, Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yagaragaje ko hakwiye uruhare rwa buri wese mu gufasha abana bakomoka ku bakoze Jenoside n’abayirokotse kurenga ingaruka bagihura nazo.

Ni ibintu ashimangira ko bikwiye kujyana no kubafasha kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Yabitangarije mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, ku wa 21 Gashyantare 2022, mu gikorwa cyo gutera inkunga koperative Tuzamurane, ihuza abakoze Jenoside n’abayikorewe baba mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uzwi ku izina rya Mbyo Reconciliation Village.

Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo kunganira abanyamurango ba koperative mu iterambere riganisha mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, aho abarusuye baganirijwe amateka y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, abarenga miliyoni imwe bakicwa.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Bishop Rucyahana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yagaraje ko ubushakashatsi bwakozwe mu Bugesera bwagaragaje ko abantu benshi bakibana n’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda mu bikorwa bakomeje gukora muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda”.

Koperative Tuzamurane, yahawe ibikoresho bya kijyambere byifashishwa mu mwuga bakora w’ubuhinzi ku bufatanye bwa Prison Fellowship ku nkunga y’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, EU, ibinyujije mu Muryango Mpuzamahanga uharanira amahoro arambye, Interpeace.

Frank Kayitare, uhagarariye Interpeace mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari yashimiye abanyamuryango ba Koperative Tuzamurane ku bw’ubushake n’intambwe bateye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi anabizeza ubufasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Bimwe mu bikoresho byashyikirijwe iyi koperative harimo imashini izamura amazi yo kuhira, imashani izajya ikoreshwa mu gutera imiti imyaka kugira ngo itangirika ndetse n’amafaranga angana na miliyoni 1 Frw azabafasha mu kugura imbuto, ifumbire n’inyongeramusaruro.

Umuyobozi w’iyi koperative, Kazigwamo Frederick, yavuze ko yishimiye inkunga bahawe igizwe n’ibikoresho n’amafaranga angana na miliyoni 1Frw bahawe n’umuryango mpuzamahanga Interpeace, ubinyujije muri Prison Fellowship ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi avuga ko bazabibyaza umusaruro.

Inkunga y’bikoresho n’amafaranga bahawe byose bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 2Frw.

Iki gikorwa cyasojwe n’umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya koperative Tuzamurane, Interpeace ndetse na Prison Fellowship.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *