Kera kabaye Christa Kaneza yafunguwe nyuma y’umwaka ari muri gereza azira kwica umugabo we bari bamaranye amezi 3.

Kuri uyu wa Gatatu, Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Thierry Kubwimana wamenyekanye mu muziki w’u Burundi, Christa Kaneza, yafunguwe nyuma y’umwaka ari muri gereza.

Muri Mutarama umwaka ushize ni bwo Kaneza yatawe muri yombi, ashinjwa gufatanya n’abandi bagabo babiri kugira uruhare mu rupfu rw’uriya wahoze ari umugabo we.

Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Ugushyingo Umwaka ushize, ni bwo Kubwimana yiciwe mu cyumba cye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Kaneza yashinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umugabo we mu gihe hari amakuru avuga ko ahubwo yaba yarishwe na bamwe mu bategetsi b’u Burundi mu rwego rwo kwirinda ko hari amabanga yabo yashyira hanze.

Kubwimana ubwo yapfaga Urubuga URN Hitamwoneza rwavuze ko yari asanzwe ari umukozi wa Company icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya ikorera mu ntara ya Cibitoke.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi company isanzwe ikorerwamo ubujura bw’amabuye y’agaciro aturuka mu Burasirazuba bwa Repibulika Iharanira Demokarasi, bikozwe n’umutwe wa FDLR ku bufatanye na bamwe mu bategetsi bakomeye mu Burundi.

Abashyizwe mu majwi muri buriya bucuruzi harimo Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Minisitiri w’Intebe, Allain Guillaume Bunyoni, Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’umutekano, n’abandi.

Byavuzwe ko Kubwimana yazize kuba yarasabwe na Minisitiri Bunyoni guhisha uruhare rwe muri iriya Company akabyanga, ibyanatumye ayeguramo igitaraganya.

Ubwo Kaneza yerekanwaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yagaragaje Kaneza nka nyirabayazana w’urupfu rw’umugabo we.

Yavuze ko uriya mudamu yafatanyije kwica umugabo we n’abarimo Jean Paul Ndibanje, Emmanuel Niyongabo na André Minani alias Feredi.

Ati: “Baturutse hanze binjira mu nzu y’uwitwa Kubwimana Thierry w’imyaka 29 baramwica, bafatanyije n’umugore we. Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko ari we nyirabayazana y’iyicwa ry’umugabo we”.

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, urukiko rukuru rwa Muha rwategetse ko Kaneza wapfakaye nyuma y’amezi atatu arushinze arekurwa by’agateganyo, gusa icyemezo cy’urukiko gitambamirwa n’umukozi w’urwego rushinzwe iperereza witwa Alfred Innocent Muselemu.

Muri Nzeri uyu mwaka ruriya rukiko na bwo rwari rwongeye gutegeka ko uriya mugore w’imyaka 18 y’amavuko arekurwa, gusa amezi yari abaye atatu agifunzwe.

Irekurwa rye ryemejwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize amashyirahamwe atandukanye mu Burundi yandikiye Minisitiri mushya w’Ubutabera w’iki gihugu, Domine Banyankimbona, bamusaba ko umwanzuro w’urukiko urekura Kaneza wakubahirizwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *