Musanze: Abagore bavuga ko bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, Abagabo bati: Bagomba kumenya icyabazanye

Imyumvire ya bamwe mu bagabo baba bumva ko iyo wazanye umugore nta kindi kiba kimuzanye atari uguhindukirira umugabo, buri uko umugabo akeneye ko bakorana imibonano mpuzabitsina, ndetse na bamwe mu bagabo bataha basinze maze bagahita bakoresha imibonano mpuzabitsina abagore babo ku gahato, ni bimwe mu bibangamiye bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu karere ka Musanze.

Uwineza Angelique utuye mu murenge wa Nyange akagali ka Kabeza yabwiye ikinyamakuru Flash.rw ducyesha iyi nkuru ko hari ubwo umugabo aza agahita amusaba ko baryamana nta nibyo kurya yahashye.

Ati: “Ugasanga umugabo yagiye anywereye ayo yakoreye yose. Akenshi inaha imirimo ikunze gukorwa ni ikiyede n’igifundi, amafaranga akoreye yose yagera mu rugo ugasanga asabye ibyo kurya ndetse niyo mibonano akayisaba kandi azi neza ko utariye utanishimye”.

Mukagatesi Monique we avuga ko niyo bibaye akakurusha imbaraga usanga muhora mubyara indahekana, bitewe nuko aza ahita abikora atitaye ko aragutera inda.

Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo ntibahakana ko hariubwo bakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abagore babo, gusa ngo impamvu babikora nuko umugore aba ari uwabo kandi aba azi icyamuzanye.

Ayishakiye Deo umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Kinigi avuga ko intandaro ya byose ari ubusinzi, kuko umugabo wasinze iteka ataha yumva nta cyamubuza kuryamana n’umugore we kuko ngo aba yaramushatse.

Ujeneza Germaine Umukozi w’Umushinga AKWOS ugira uruhare mu iterembere ry’umugore binyuze muri Siporo, akaba ari na bamwe mu bari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya ihohoterwa, avuga ko nk’uko basanzwe babiKora bagiye kurushaho kwigisha abagabo ko gukoresha abagore babo imibonano mpuzabitsina ku gahato ataribyo kuko aba atari imibonano ahubwo aba ari imirwano.

ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier umuyobozi wako karere avuga ko iki kibazo bagiye kukivugutira umuti, binyuze mu mugoroba w’imiryango abagabo bakaganirizwa kuri iyo ngingo n’ingaruka igira ku mugore ndetse n’umugabo, kuko ashobora kubihanirwa n’amategeko.

Muri rusange gukoresha uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato bihanwa n’amategeko, uwahamwe nicyo cyaha ashobora gufungwa imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarengeje cumi n’itanu(15), ndetse agatanga n’ihazabu kuva kuri  miliyoni imwe ariko itarengeje miliyoni ebyiri.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *