Byahinduye isura! Bamwe mu batangabuhamya bashinje Urayeneza Gerard batangiye kwisubiraho

Urugereko Rwihariye Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe.

Yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya barimo Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, icyakora kuri iyi nshuro yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

Yagize ati: “Natanze ubuhamya mbikanguriwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wampaye inzoga na telefoni ngo nzabashinje [mvuga ko] naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge”.

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye i Gitwe.

Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva, ati “Ntayo nigeze menya,” anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ibindi byavuzwe kuri Urayeneza ari ubugambanyi.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculee, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi kuko inzira Uwumuremyi yanyuzemo ntaho yari guhurira na Urayeneza.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Koreji ya Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza.

Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uru rubanza rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukukoza uyu mwaka.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *