Hari abatekereza ko kuba umugabo n’umugore bakubaka umuryango bituma batuza bakareka kujarajara mu bandi, na cyane ko umuco udashyigikira ingeso zirimo gucana inyuma kw’abashakanye, ariko iyo witegereje muri ibi bihe, usanga ibintu byarahinduye isura.
Hari n’abemeza ko uko iminsi ishira, iki gikorwa kigenda gifata indi ntera. Nk’urugero, kera wasangaga umugore cyangwa umugabo uca inyuma uwo bashakanye akunze guhisha ko afite undi muryango, ku buryo ibyo akora abikora yiherereye uwo bacuditse ntagire icyo amenya ku muryango afite ku ruhande.
Gusa ibintu byahinduye isura, kuko ubu abantu basigaye bacana inyuma kandi abo babikorana babizi neza ko bafite imiryango ku ruhande, rimwe na rimwe baniyita ’inshuti z’umuryango’, nyamara ibikorwa byabo biteye isoni.
Bamwe mu bagabo baheruka kuganira n’ikinyamakuru IGIHE, babavuga ko impamvu ituma basubira inyuma kongera kurambagiza abakobwa ari uko hari ibyo baba batakibona mu ngo zabo bakabishakira ahandi.
Munyemanzi Evariste, yavuze ko hari ubwo abashakanye bagera mu rugo umugore akakubera mubi, urugo rugahorana intonganya bigatuma ujya gushaka umukobwa ukumara agahinda.
Ati: “Mu rugo buriya haba utuntu twinshi. Hari igihe ushaka umugore akakunaniza mu buryo bushoboka, ku buryo muhorana intonganya”.
“Iyo byanze ukajya hanze ugahura n’umwana w’umukobwa uvuga neza, nta kabuza uramutereta ukajya ujya kuruhukirayo za nduru zo mu rugo”.
Ibi ariko ntabyumva kimwe na Habimana Fidèle, uvuga ko nta kibazo kitakemuka mu rugo ababana babishatse, ahubwo ko kamere y’abagabo yo kutanyurwa n’umugore umwe ari yo ntandaro yo guca abagore babo inyuma.
Ati: “Abantu bavuga ngo babiterwa n’uko mu rugo byanze baba bishakira impamvu. Nta hantu hataba ibibazo ariko iyo muri mu mu rugo rumwe murabikemura”.
“Ahubwo abagabo imitima yabo ihora irehareha ishaka abandi bagore, ni yo umugabo yaba afite umugore usa na marayika ntibyamubuza kwifuza abandi”.
Ku ruhande rw’abakobwa bateretwa n’aba bagabo, na bo bavuga ko usanga abagabo baza bafite ibibazo mu ngo zabo, ariko kuko baba batandukanye n’abasore mu gukunda bigatuma babemera.
Umwe mu bakobwa ufitanye umubano n’umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abagabo usanga bazi gukunda kurusha abasore ndetse ko banabafasha mu buryo bw’ubushobozi.
Ati: “Abagabo nta kintu wabanganya na cyo. Aza kugutereta akakwitaho neza cyane, icyo ukeneye cyose arakiguha kandi nta kibazo atagukemurira”.
“Ikindi kiruta byose ntabwo agufuhira ngo agushyire ku nkeke ya urihe n’utundi duco tw’abasore”.
Ku ruhande rwa Umutoni Grace, yavuze ko abakobwa baba bekeneye utuntu twinshi kandi abasore batabasha kubabonera, bigatuma bahitamo gucudika n’abagabo kandi babizi neza ko bafite imiryango.
Yagize ati: “Abakobwa tuba dukeneye utuntu twinshi kandi ababyeyi bataduha n’abasore rwose ntibatubona, abagabo rero bateretesha amafaranga bigatuma abakobwa babakundira icyo”.
Ku ruhande rw’abasore, bavuga ko imico y’abagabo bashatse batereta abakobwa bato atari myiza kandi ko ibatesha abakobwa kuko baba bishakira abagabo bafite amafaranga.
Mugisha David w’imyaka 35 avuga ko yatinze gushaka umugore bitewe n’uko nta mafaranga menshi yari afite bigatuma abakobwa batamukunda.
Yagize ati: “Abakobwa baratangaje cyane, udafite amafaranga ntacyo mwavugana. Njye natinze gushaka bitewe no kubura umukobwa twahuza mu dufaranga duke nari mfite, hari n’uwo naterese aranyanga ahubwo akomezanya n’umugabo w’inshuti yanjye”.
Yakomeje avuga ko mu munsi iri imbere bizaba bigoye kubona umugore mubana mukuzuzanya bitewe n’uko abakobwa bamenyereye kubaho mu buzima buhenze bahabwa n’abagabo babatereta.
Ati: “Ikintu kizakurikira ibi bintu ni uko kubona abagore bizatugora, umukobwa wabaye muri ubu buzima abagabo bamumenyereje, kuzabona umusore umutunga bizagorana kuko icyo azabura azaba azi aho agisanga. Ibaze urwo rugo!”
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko n’ubwo imico yo gucana inyuma imaze gukwira henshi muri ibi bihe, ariko ngo ntarirarenga kuko hakiri abagabo b’imfura badashurashura, ndetse n’abakobwa b’intwari banyurwa n’ibyo bafite kandi bakaba abizerwa ku bakunzi babo, gusa ngo kubona umuntu umeze gutya ntibicyoroshye nka mbere.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ