Bamporiki Edouard yakomoje ku mwana wabwiye umubyeyi we ko abaye ’Umuhutu’ yamwanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye ko abakiri bato bigishwa amateka y’u Rwanda kandi bakabwizwa ukuri, kugira ngo bagire uruhare mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira.

Ingengabitekerezo mbi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarigishijwe, abana bamwe babwirwa ko ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Bigishijwe urwango kugeza ubwo mu 1994 biraye muri bagenzi babo bakabica.

Bamporiki yavuze ko abakurambere bahanze u Rwanda bari bafite ingengabitekerezo yitwa ’Ubutatu bw’u Rwanda’. Ni ukuvuga ’u Rwanda, Umwami ndetse na Rubanda’.

Yari mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku wa 11 Mata 2022.

Bamporiki yavuze ko ingengabitekerezo y’Abanyarwanda yari nziza, iza kwimurwa n’ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibintu ngo byakozwe n’ubuyobozi bubi bwagiyeho mu myaka ya mbere ya 1994.

Yakomeje agira ati: “Ariko turibaza tuti koko byagenze bite, uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuye ingengabitekerezo y’u Rwanda? Icya mbere mugomba kumenya ni uko nyine twakolonijwe”.

Minisitiri Bamporiki yakomoje ku mugabo baganiraga mu minsi mike ishize, akamubwira uko umwana we w’imyaka 12 yamubwiye ko abaye ’Umuhutu’ yahita amwanga.

Ati: “Umubyeyi ati ’ese kubera iki?’ Ati ’Abahutu bishe abantu”.

Bamporiki ngo yahise abaza uwo mugabo impamvu atabwiza umwana we ukuri.

Ati: “Ubusanzwe uwo mugabo koko ni Umuhutu, ariko kumwe umwana we ahora abona kuri za televiziyo nko muri ibi bihe byo kwibuka ngo Abahutu bishe Abatutsi, bituma yumva ababaye, yibaza impamvu abo bantu bishe abandi”.

“Ibyo rero nibyo yahereyeho abwira umubyeyi we ko na we aramutse abaye ’Umuhutu’ yamwanga”.

Bamporiki avuga ko uburyo bwiza bwo kwigisha amateka abakiri bato ari ukubabwiza ukuri, bakamenya ko mu Rwanda habayeho ibihe ubuyobozi bwabibye amacakubiri mu baturage.

Icyo gihe ngo bigishwaga amoko y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati: “Rero namwe mujye mubwiza abana banyu ukuri, njyewe aho ndi aha ibyo mvuga ni byo nemera, kubwira umwana wanjye ko ndi Umuhutu ariko nkanamubwira ko ibyakozwe n’Abahutu ari amateka mabi ndetse afite imvano, birafasha wa mwana gusobanukirwa, anabone ibyo azasobanurira bagenzi be”.

Yavuze ko abantu bariho ubu bakwiye gukora ibishoboka kugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi.

Ni ibintu avuga ko byakorwa binyujijwe mu kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri no kubumvisha ko bagomba guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera.

Ati: “Ese kuki iyo umuntu ari imfura ihwa rikamujomba, arikuraho? Kuko utari imfura iyo ihwa rimujombye ajya kwiyomora, ariko ryo akarirekera aho ryamujombeye. Ariko uw’imfura aravuga ngo ikinkomerekeje ejo kitazakomeretsa undi”.

“Yaba ihwa, yaba ibuye, ikintu cyose kibangamiye […] mu nzira ya muntu akivanaho, atigirira kuko we aba yamaze gukomereka ahubwo agirira abazaza inyuma ye”.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yashimangiye ko abato aribo bazaragwa u Rwanda, bityo bagomba kujya bigishwa amateka y’igihugu cyabo ndetse hakahabo umwanya wo kubasobanurira aho igihugu kigana.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *