Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahamagaye Macky Sall wa Sénégal, unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), amusaba ikiganiro n’abakuru b’ibihugu biwugize ku ntambara igihugu cye cyagabweho n’u Burusiya.
Mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Macky Sall yatangaje ko yaganiriye na Zelensky ku ngaruka z’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Mu butumwa yanditse kuri twitter, Perezida Macky Sall yakomeje ati: “Twagarutse ku ngaruka z’intambara iri kubera muri Ukraine ku bukungu bw’Isi n’ubukenerwe bw’ibiganiro kugira ngo haboneke igisubizo cyumvikanyweho cy’aya makimbirane”.
“Nakiriye n’ubusabe bwe bwo kuganira na AU”.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare, abaturage barenga miliyoni 4.5 bamaze guhunga igihugu.
Ibiciro by’ibicuruzwa byinshi byavaga muri biriya bihugu nabyo byazamuye ibiciro, nk’ingano, inyongeramusaruro n’amavuta yo guteka, kimwe n’ibijyanye n’ingufu nk’ibicanwa (coal), peteroli na gaz.
Mu biganiro Zelensky yakomeje kugirana n’ibihugu n’imiryango itandukanye, abisaba intwaro, guharagarika gutumiza ibicuruzwa mu Burusiya no kubwamagana mu nzego zose bihuriramo.
Mu gihe Afurika idakora intwaro, Zelensky ashobora gusaba uyu mugabane ijwi mu gukomanyiriza u Burusiya binyuze mu nzego nk’Umuryango w’Abibumbye n’Akanama kawo gashinzwe Umutekano.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya cyane cyane wubakiye ku bufatanye mu by’umutekano, nko mu bikorwa bya gisirikare.
Ibihugu byo kuri uyu mugabane kandi bitumiza ibintu byinshi mu Burusiya byiganjemo intwaro n’ibiribwa nk’ingano.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) ku wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, watangaje ko hari ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’Isi ku buryo izamuka ryabwo ryari ryitezwe muri uyu mwaka wa 2022 rishobora kugabanukamo kabiri, rikava kuri 4.7 rikagera hagati ya 2.4-3 ku ijana.
Hakurikijwe iyo mibare kandi izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Isi (GDP) naryo rizavaho hagati ya 0.7 na 1.3 ku ijana, rigere hagati ya 3.1 na 3.7 ku ijana.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ