Mukankiko na bagenzi be bapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahagurukiwe n’urubyiruko rubabazwa n’ibikorwa byabo, rwiyemeza kubarwanya.
Tariki ya 5 Mata 2022 ni bwo Mukankiko Sylvie ufite shene ya YouTube yise ‘Mukankiko w’Umutabazi’, yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguta igihe.
Uyu mugore uba mu Burafansa kuri iyi shene ye acishaho ibiganiro bipfobya bikanahakana Jenoside. Bimwe mu byo yavuze harimo ko Inkotanyi zigiye kwigira imbabare cyane mu gihe cyo kwibuka kandi zitari ziri mu gihugu.
Nyuma yo kuvuga aya magambo ubutumwa bwe bwakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi barabwamagana, cyane cyane urubyiruko ruzikoresha, abandi bagaragaza ko ibyo avuga nta shingiro bifite.
Usibye abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyateguwe n’Ingabo Corner rwagaragaje ko rwiteguye guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo na Mukankiko.
Ingabo Corner ni resitora imenyerewe mu guhuriza hamwe urubyiruko n’abandi mu bikorwa by’ubusizi aho baganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije kubateza imbere.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28, bateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mivugo, indirimbo n’ikiganiro cyiswe ‘Hope Anthem’.
Urubyiruko rusaga 200 rwo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali rwitabiriye iki gikorwa rwumvise indirimbo, imivugo n’ibiganiro byagarutse ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Mu biganiro byagarutsweho harimo gushishikariza abakiri bato gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kumva izi mpanuro urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwiyemeje ko rugiye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ruzabashe guhangana n’abayipfobya bakanayihakana barimo Mukankiko.
Uwera Maranatha yakomoje ku mashusho ya Mukankiko avuga ko iyo urubyiruko ruba ruzi neza amateka ruba rwaramurwanyije ariko bamuhaye igihe gito cyo kwidegembya.
Ati: “Hari amashusho y’umugore umaze iminsi anyura ku mbuga nkoranyambaga avuga ngo ntabwo twagakwiye kwibuka. Ntibyari bikwiye ko twamwihorera ariko nturi bujye kumusubiza nawe utazi ibyo uvuga”.
Yakomeje ati: “Bivuge ko ugomba kumenya neza ayo mateka ku buryo umuntu navuga uzamenya icyo umuvuguruzaho, ukamenya uko umukosora cyangwa umusubiza. Ntabwo bizizana ahubwo tugomba kumenya neza amateka tukamenya uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa”.
Nkurunziza Christian yavuze ko nk’urubyiruko agiye kwiga neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo azabashe guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside afite amakuru nyayo.
Ati: “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, nkwiye kubanza kumenya neza amateka y’igihugu cyanjye, nimara kuyamenya nzabasha kumvisha neza ba bantu icyo nzi”.
“Nkababwira ngo ibi muri kuvuga si byo ibiri byo ni ibi ngibi. Ndi Umunyarwanda kandi ngomba kubihamya mu mikorere yose”.
Umwanditsi w’Imivugo, Baho Ntaganira Winnie, yavuze ko hari ibikorwa byinshi byigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukwiye kubyifashisha mu kwihugura bakagira ubumenyi buhagije.
Ati: “Iyo twibuka tunigiramo n’amateka muri ibi biganiro haba ibinyura kuri televiziyo, amafilime mbarankuru n’ibindi byigisha amateka, ibyo byose dukwiye kubikurikira kugira ngo tuzabashe guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ku ruhande rw’uwashinze Ingabo Corner, Ngabo King, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bahurize hamwe urubyiruko rwige kandi rurusheho gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukora iyo bwabaga bakamenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa kugira ngo bazagire uruhare mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside.
Ati: “Mbere ya byose bamenye amateka y’igihugu cyabo ndetse bagikunde. Nukunda igihugu cyawe igihe cyose uzabona abakivuga nabi ntuzatinya guhagarara ngo urwanire ibyo ukunda, icyo gihe ntuzagira ingingimira yo kurwanya abapfobya Jenoside n’Inkotanyi kandi tuzi icyo zakoreye igihugu cyacu”.
Umwe mu batanze ibiganiro akaba n’umwanditsi kuri Jenoside, Bizimana Christian, yashishikarije uru rubyiruko gukoresha ibyanditswe kuri Jenoside ngo rurusheho kuyisobanukirwa.
Ati: “Hari ibyakozwe kugira ngo ubumenyi bumenyekanye kuri Jenoside, ibitabo byaranditswe, hakozwe filimi ubu biri no gushyirwa mu ikoranabuhanga, icyo nababwira nibarebe ibyo byose bihatire kumenya ayo mateka”.
Ingabo Corner ikora ibikorwa bya resitora byo gucuruza amafunguro by’umwihariko n’ikawa y’u Rwanda ariko yashyize imbere ibikorwa by’ubuhanzi buhugura urubyiruko.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ