U Burayi bwananiwe kumvikana ku bihano buri gufatira u Burusiya, Papa Francis abusaba ibiganiro.

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Ubumwe bw’u Burayi (EU), Josep Borrell, yatangaje ko uyu muryango wananiwe kumvikana ku guhagarika gutumiza mu Burusiya ibikomoka kuri peteroli na gaz, mu gihe benshi barimo kubifata nko gutera inkunga u Burusiya mu ntambara bwatangije kuri Ukraine.

Imibare igaragaza ko u Burayi nibura bukoresha miliyoni $21.84 buri munsi bugura ibicanwa (coal) mu Burusiya, ariko bugakoresha izindi miliyoni $928 buri munsi butumizayo peteroli na gaz.

Borrell yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga benshi b’ibihugu bigize uyu muryango bahuriye mu nama i Luxembourg, bagaragaje ko bashyigikiye ibihano ku gutumiza mu Burusiya ibikomoka kuri peteroli.

Nyamara ngo hari abandi bavuze ko kubihagarika “byateza ikibazo kidasanzwe”.

Kimwe mu bihugu byakomeje kugaragaza impungenge kuri ibi bihano ni u Budage.

U Burayi bukomeje kugusha imvura y’ibihano ku Burusiya, byagize ingaruka ku mabanki, ubucuruzi, inganda, ndetse abaherwe benshi imitungo yabo yarafatiriwe.

Kugeza ubu urwego rutaragirwaho ingaruka zikomeye ni urw’igufu, ndetse narwo u Burayi burashaka kurwototera.

Buvuga ko burimo guha amafaranga menshi u Burusiya, kandi bwarabufatiye ibihano bashaka kubuca intege.

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, igenekereza ryerekana ko EU yishyuye u Burusiya miliyari $38 zo kugura ibijyanye n’ingufu, nyamara uwo muryango watanze miliyari $1.09 yo gutera inkunga igisirikare cya Ukraine nk’uko Borrel yabitangaje mu cyumweru gishize.

U Burusiya ni igihugu cya gatatu gicukura peteroli nyinshi ku isi, ndetse bwatanze nibura kimwe cya kane cya peteroli yoherejwe mu Burayi mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2021 nk’uko imibare ya EU ibigaragaza.

Uretse ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwohereza mu Burayi nibura 40% bya gaz bukoresha.

Ikigo Gazprom cya leta y’u Burusiya, kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko gikomeje kohereza mu Burayi gaz kandi inyura muri Ukraine, bisabwe n’abayikeneye bo mu Burayi.

Gazprom yavuze ko gaz ikenewe yari kuri metero kibe miliyoni 94.9 kuri uyu wa 11 Mata.

Kuri uyu wa Mbere umuryango uhuza ibihugu bicukura peteroli nyinshi (OPEC), wabwiye Ubumwe bw’u Burayi ko ibihano bishobora gufatirwa u Burusiya mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli byagira ingaruka ku bihugu byose.

Uyu muryango wavuze ko nta peteroli yasimbura iy’u Burusiya bwashyiraga ku isoko, kuko ibi bihugu ngo bidateganya kongera ingano ya peteroli bishyira ku isoko ku musi.

Uretse ibijyanye na peteroli, hari ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’isi, ku buryo izamuka ryabwo ryari ryitezwe muri uyu mwaka wa 2022 rishobora kugabanyukamo kabiri, rikava kuri 4.7 rikagera hagati ya 2.4-3 ku ijana.

Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) watangaje ko hakurikijwe iyo mibare, izamuka ry’umusaruro mbumbe w’isi (GDP) naryo rizavaho hagati ya 0.7 na 1.3 ku ijana, ku buryo rizaba riri hagati ya 3.1 na 3.7 ku ijana.

Ni intambara imaze guteza izamuka ry’ibibiciro by’ibicuruzwa byavaga mu Burusiya na Ukraine nk’ingano, inyongeramusaruro n’amavuta yo guteka, kimwe n’ibijyanye n’ingufu nk’ibicanwa (coal), peteroli na gaz.

Mu yandi makuru, Papa Francis yasabye u Burusiya na Ukraine kwicara ku meza y’ibiganiro hagashakwa umuti wo gukemura ikibazo cy’intambara imaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko ari igihe cyo gushyira intwaro hasi, ibihugu byombi bikagana inzira y’ibiganiro kandi bigashyigikirwa n’amahanga.

Yagize ati: “Mushyire intwaro hasi, reka imishyikirano y’ituze itangire, ariko si ituze ryo kongera intwaro cyangwa gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo”.

Ubwo yatambutsaga iri jambo, bamwe mu bakirisitu bari bashyize amabendera ya Ukraine kuri za mashami bari bafite, abandi bambaye imyenda y’amabara y’umuhondo n’ubururu aranga iryo bendera.

Papa Francis yavuze ko yamaganye intambara aho abasivili batagira kirengera bakorewe ubwicanyi n’ubugome bukabije.

Yagize ati: “Ni intsinzi bwoko ki gushinga ibendera ku kirundo cy’ibyasenywe?”

Papa Francis kandi yagaragaje ko afite ubushake bwo gutanga umusanzu mu guhagarika imirwano muri Ukraine, anavuga ko yiteguye kujya i Kyiv.

Kugeza ubu intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje guca ibintu aho ishobora gutuma ubukungu bwa Ukraine bugabanuka ku kigero cya 45% mu gihe hatafatwa ingamba zikarishye zishobora gutuma ihagarikwa.

Hagati aho, ibiganiro biri guhuza u Burusiya na Ukraine bisa nk’ibitaratanga umusaruro wifuzwa kuko intambara hagati y’impande zombi ikomeje.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *