Uganda: Gen Muhoozi Kainerugaba yahagaritswe kuri twitter biteza urujijo

Kugeza ubu haracyari urujijo ku ihagarikwa rya konti ya Twitter y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuko hari amakuru avuga ko ari ubuyobozi bw’uru rubuga rwayihagaritse mu gihe hari andi avuga ko ari we wafashe umwanzuro wo kuba ayihagaritse.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Mata 2022 nibwo konti y’uyu mugabo usanzwe ari umwe mu bakoresha Twitter cyane yahagaritswe.

Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uru rubuga gusa ntihatangazwa impamvu.

Kugeza ubu iyo ugerageje kujya kuri konti ya Lt Gen Muhoozi kuri Twitter, nta kintu na kimwe ubona.

Amabwiriza agenga Twitter agaragaza ko ubuyobozi bw’uru rubuga bushobora gufata umwanzuro wo guhagarika imwe muri konti y’abarukoresha biturutse ku mpamvu zo gukwirakwiza ubutumwa cyangwa imyitwarire ishyira imbere ubugizi bwa nabi n’urugomo.

Iyo bimeze gutya abandi bakoresha Twitter bashobora kukurega basaba ko konti yawe ihagarikwa cyangwa ubuyobozi bw’uru rubuga bugafata iki cyemezo nta wundi rugishije inama.

Iki cyemezo gishobora kandi gufatwa igihe konti y’umuntu runaka iri mu byago by’uko ishobora kwibwa n’abandi.

Twitter ivuga ko iyo konti yawe yahagaritswe hashobora kubaho ibiganiro ukayisubizwa cyangwa bikaba byarangira hafashwe umwanzuro wo kuyisiba burundu.

Ku rundi ruhande amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse konti ye kuri Twitter.

Ibi ngo yabitewe n’uko abona muri iyi minsi ukuzamuka kw’imibare y’abamukurikira kudasobanutse agakeka ko byaba birimo ubugambanyi.

Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati: “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa”.

“Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye”.

Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.

Yagize ati: “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka”.

“Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda”.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba iyi konti ya Muhoozi yarahagaritswe na Twitter cyangwa niba ariwe wafashe umwanzuro wo kuyihagarika.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *