Kigali: Abicuruza n’abakora mu tubari beruye bahishura impamvu ikomeye ituma bambara utwenda tugaragaza imiterere yabo

Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari n’abicuruza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, beruye bagaragaza impamvu ituma bambara impenure n’imyenda igaragaza imiterere yabo.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu bakobwa bakora mu tubari ndetse n’abicuruza bakunze kwambara imyenda migufi irimo n’ibagaragaza imiterere ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko bambaye ubusa.

Bamwe muri bo baganiriye n’ikinyamakuru IGIHE bavuga ko kwambara imyenda migufi bibafasha cyane mu kazi kabo kuko bituma babona abakiliya benshi.

Aba bakobwa, bemeza ko bambaye bikwije umubiri wose nk’ababikira cyangwa abagore bo Idini ya Islam nta bakiliya bapfa kubona.

Bahamya ko bambara imyenda migufi n’ibagaragaza imiterere kugira ngo bakurure abagabo bityo bibafashe kubona amafaranga batahana.

Uwase Olive, ukorera mu Kabari ko ku Muhima yagize ati: “Imyenda migufi erega ituma umugabo akwifuza, ubuse wakwambara ibijipo birebire cyangwa ukambara wa mugani nk’umubikira ukaza gukora mu kabari?”

“Ni uwuhe se mugabo wakazamo ko nabo baba bishakira ahantu hari abakobwa beza bambaye utwenda tubakurura?”

Yongeyeho ko mu myaka itanu amaze akora mu kabari yasanze nta kintu abagabo n’abasore bakunda nko kunywera mu kabari karimo abakobwa beza bambara n’imyenda migufi ibagaragaza imiterere.

Umukobwa ukorera mu kabari gaherereye kuri Cosmos i Nyamirambo, we yemeza ko kwambara imyenda ibagaragaza imiterere cyangwa migufi bituma batahana amafaranga menshi n’akabari bakoreramo kakagira abakiliya benshi.

Yagize ati: “Iyo wambaye nk’akenda kagufi hari ubwo umugabo akwikundira yanarangiza kunywa atashye akaguha amafaranga cyangwa se gahunda y’uko mugomba kuzabonana mu gihe abambaye imyenda miremire usanga babatinya rimwe na rimwe bakeka ko ari abagore b’abandi”.

Mukeshimana Anitha, ukorera uburaya mu Migina i Remera, nawe yemeza ko kwambara imyenda migufi bituma abona abagabo benshi.

Ati: “Ubu koko wajya gutega ushaka ifaranga byihuse ukambara ingutiya ukandagira? Ninde se wakwifuza?”

“Ubundi iyo uri indaya unamenya imyenda wambara ugiye gutegera ku muhanda cyangwa iyo ugiye gusanga umugabo iwe cyangwa mu icumbi ku buryo akubona akumva arakwifuje bya hatari yewe n’iyo yaba afite umugore”.

Yongeyeho ko benshi mu bakora uburaya bagenda bambaye imyenda migufi cyangwa igaragaza ubwambure bwabo baba batambaye n’ utwenda tw’imbere kugira ngo bize kuborohera gukurura abagabo.

Ati: “Ariko uziko hari n’umugaboi ukubwira ngo reka ngukoreho gusa umbwire amafaranga nguha bitewe n’uburyo yabonye umwenda wambaye n’uko uteye?”

“Nonese wambaye ibigutiya yakubwira uko? kandi urabyumva ko utambaye akenda k’imbere ukamwiyereka aguha menshi, biterwa n’uko uteye nawe uteye nabi ntiwakwambara utwo tuntu”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *