Kigali: Amafoto y’ibyamamare byambaye ubusa arakongeza irari ridasanzwe no kwikinisha mu rubyiruko

Urubyiruko ruba mu bice bitangukamye mu Mujyi wa Kigali rwemeza ko rwifashisha amafoto y’abambaye ubusa iyo rurimo kwikinisha, ingeso ivugwaho kwangiza ubuzima bwa bamwe.

Bamwe muri uru rubyiruko babaswe no kwikinisha bemeza ko bifashisha amafoto barimo kwikinisha, rugaragaza ko aya mafoto arufasha mu bintu byinshi cyane birimo kuba atuma ‘rurangiza’ vuba kuko rwishyiramo ko ruri kumwe nab a nyiri ayo mafoto.

Aya mafoto abafasha kwikinisha, abenshi bazi nko gukora “akanyamerika”, akenshi aba ari ay’ibyamamare bamanika mu byumba byabo, igihe bazabiranyijwe n’irari ry’ubusmambanyi bakishyiramo ko bakorana imibonano mpuzabitsina na ba nyiri ayo mafoto.

Hari n’abanemeza ko bagenzi babo birirwa ku mbuga zitandukanye bashakisha amafoto na video by’urukozasoni mu rwego rwo gushakisha ikibafasha kurangiza mu buryo bworoheje barimo kwikinisha.

Ibi bituma hari abigamba ko bakoranye imibonano n’abagore cyangwa se abakobwa b’ibyamamare bazwi ku Isi mu gihe batari bagera mu Rwanda na rimwe.

Umwe muri uru rubyiruko yagize ati: “Njye mu cyumba cyanjye harimo ifoto ya Britney yambaye ubusa ntashobora gukuramo nubwo byagenda gute; iyo nshatse kubirangiza mpita mbirangiza…”

Undi na we avuga ko hari ubwo agenda yitegereza ibibuno by’abagore cyangwa abakobwa baba bambaye imyenda migufi; ngo iyo agiye kuryama yiyibutsa ya mashusho bigatuma arangiza.

Yagize ati: “Njye ntinya gusambana ariko hari ubwo nikinisha kubera abantu baba banciyeho bambaye ubusa cyangwa utwenda tugufi kuko ahanini nijoro iyo ndyamye nikinisha nibuka imiterere yabo ngahitandangiza”.

Kwikinisha ntibivugwaho rumwe kuko abemera Imana bavuga ko ari icyaha gihwanye no gusambana, uruyiruko rukavuga ko birurinda gusambana rukaba rwakwandura zimwe mu ndwara zandurira mu busambanyi, mu gihe abaganga n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko kwikinisha bigira ingaruka ku mibanire y’uwo byagize imbata ku buryo binamuviramo kuba yahugwa gushaka uwo bazabana akaramata.

Na none binavugwa ko iyo uwabaswe no kwikinisha ashinze urugo bimubera ingorabahizi kunyurwa n’uwo babana kuko buri gihe ahora arehareha kwikinisha, rimwe na rimwe bikaba byanagira ingaruka zo gusenya urugo rusanzwe rudafite ibindi bibazo.

Ni ryari bivugwa ko kwikinisha ari bibi?

Mbere yo kujya kureba ibibi byo kwikinisha n’igihe byitwa ko ari bibi, ni ngombwa ko dusobanukirwa na kimwe mu byiza byabyo. Abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina basobanura ko kwikinisha bifasha umuntu kumenya no gusobanukirwa umubiri we.

Bryan Ssemanda ni umujyanama mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Asobanura ko udashobora kumenya umubiri wawe neza, igihe cyose utawukoraho ngo wumve ibikunezeza.

Ati: “Ibibazo njya nakira by’abantu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ahanini biba bijyanye n’ibyo bahuriye na byo mu gukora imibonano mpuzabitsina n’uko babyitwayemo”.

Kuri we “kwikinisha si bibi, ni uburyo bwatuma wimenya, ukisobanukirwa, ukamenya umubiri wawe”.

Ati: “Njya mbwira abakobwa nti ntiwamenya umubiri wawe mu gihe utikoraho ngo wumve ibikunezeza”.

Asobanura ko hari abagore benshi bajya bamugana, bashaka inama, yababaza ibibanezeza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina akumva nta bitekerezo bafite.

Gusa ariko ngo hari abandi bagiye basobanukirwa ibibanezeza ari uko bikinishije.

Ati: “Ikibazo ni uko kwikinisha harimo siyansi nyinshi, nta muntu ubikora rimwe ngo abihagarike. Ababikora cyane uzasanga babikora inshuro zirenze eshatu ku munsi. Icyiza ni ukwiha intera, ukamenya uburyo n’igihe ubikoramo”.

Ikibazo aho kivukira noneho ni aho umuntu yananiwe kwigenzura, akaba imbata yabyo ku buryo nk’umuhungu abishakiramo ibyishimo ntazigere na rimwe yikoza abakobwa.

Hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bugaragaza ko bamwe mu bakora iki gikorwa, bagera igihe bakumva bashaka gukora imibonano n’abo bahuje igitsina, kuko baba batinya ikindi gitsina.

Iyo byageze kuri icyo kigero, n’udatinya abakobwa cyangwa abahungu, ashobora guhura n’ikibazo cyo kugabanuka kw’ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bikagabanya ingufu z’imikorere y’ubwonko umuntu agatangira kwibagirwa bidasanzwe, umubiri we ntube ukihagararaho igihe haje indwara, ku buryo hari ubwo arwara umutwe udakira, akagira ibibazo by’amaso n’ibindi.

Muri sosiyete yacu ho bajya banabiteramo urwenya, ukumva umuntu ukunda kwibagirwa, bamutaramiraho bamubaza ibyo akunda gukora mbere yo kuryama. Urubyiruko rwo usanga bakoresha imvugo zizimije, bati akunda kujya muri Amerika [kera ku ishuri, kwikinisha babyitaga gutera akanyamerika].

Abagore bagirwa inama yo kwikinisha kugira ngo bamenye imiterere y’imibiri yabo, abagabo na bo bikaba uko gusa ngo kirazira “kwikinisha ushaka ibyishimo”.

Bimwe mu byiza byo kwikinisha

Abahanga basobanura ko bigabanya irari ry’imibonano mpuzabitsina n’umuhangayiko ukabije. Hanyuma umuntu wabikoze, na we ngo asinzira neza ariko mu gihe atabaswe na byo.

Kubatwa na byo kuvugwa hano ni kwa kundi nk’umwarimu aba ari kwigisha, umwana akumva atanyuzwe n’isomo agahita yinyabya hanze akagaruka amaze kwikinisha.

Kuko umuntu aba yaramaze kumenya no gusobanukirwa umubiri we, kwikinisha bimwongerera icyizere yigirira no kurushaho gukunda umubiri we.

Ikindi cyiza ni uko bifasha guhangana n’ibibazo bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, bikanongera umusemburo wa Dopamine utuma ubwonko bukora neza kandi ugahora wishimye ntunarware agahinda gakabije.

Mu bindi harimo ko bifasha umubiri kuruhuka neza, bituma uruhu rurushaho kuba rwiza kandi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ubugabo bw’epfo.

Abantu bifashisha uburyo bwinshi mu kwikinisha, hari ibikoresho byabugenewe n’ibindi [si byo tugiye kugarukaho muri aka kanya]. Gusa benshi bahitamo kureba filime zivuga ku mibonano mpuzabitsina nka kimwe mu bibanezeza.

Mu 2016 hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda ari bamwe mu bakunda kumama akajisho kuri izi filime kuko icyo gihe mu bihugu byose bya Afurika, bari ku mwanya wa 29.

Muri iyi minsi y’icyorezo cya Covid-19 ho birashoboka ko baba bariyongereye kurushaho ndetse n’imibare irabigaragaza. Muri Guma mu Rugo ya kabiri, mu mbuga 15 zisurwa cyane mu Rwanda [uhereye kuri Google], urwa 12 rwari urwa filime zerekana imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abareba aya mashusho benshi mu Rwanda bari hagati y’imyaka 18-24 bayareba ku kigero cya 38%, iyi myaka benshi baba bakiri ingaragu.

Iminsi bakunda kuyirebaho cyane ni mu mpera z’icyumweru cyane ku wa Gatanu no ku minsi y’ibiruhuko. Kuri ya minsi haba habaye Congé ndende, bwo agahu kaba kahuye n’umunyutsi.

Muri make, kwikinisha si bibi iteka nk’uko bikunze kuvugwa, gusa ububi bwabyo bugaragara cyane iyo bitangiye kuba karande, umuntu yananiwe kwigenzura no kwita ku mubiri we.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Amba Rose ni we uherutse kuvugwa muri iyi minsi yashyize aya mafoto hanze
Imiterere y’amabuno agaragara ku mafoto cyanwa ayo babona mu mihanda ngo ituma hari abikinisha
Hari n’abasanzwe bigana ibyamamare mu kwifotoza, na bo bari mu bashyira mu majwi mu gukongeza kwikinisha

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *