Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko hari bamwe irembya bakajya kwivuza kwa muganga.
Radio/TV10 dukesha iyi nkuru yasuye aba baturage batujwe muri uyu mudugudu bakuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, asanga izi nzu zabo zifite isuku ihagije ndetse zigisa neza ku buryo ntawakeka ko abazibamo bafite ibibazo.
Bamwe mu baturagemu gahinda kenshi bavuze ko imibereho ibagoye kuva bimurirwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo.
Umwe mu babyeyi yabwiye kiriya gitangazamakuru ko aherutse kurembera mu nzu kubera inzara, ndetse aza no kwikubita hasi, bahita bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Ati: “Banjyanye kwa muganga ntabizi, njya muri CHUK kubera inzara, kwa muganga bambwiye ko ari inzara nari mfite. Ibyo byose ni ingaruka zo kuba hano kuko gutangira ubuzima byaratugoye”.
Uyu muturage uvuga ko yajyanywe mu bitaro kubera inzara, avuga ko yamazemo iminsi itatu ubundi agataha ariko ko n’ubu imibereho ikomeje kwanga.
Ati: “N’ubundi ubuzima buratogoye kuko ntakintu tugira”.
Mugenzi we na we avuga ko bazaharijwe n’ubukene muri uyu mudugudu kuko nta munsi y’urugo bagira ngo babe babasha kugira icyo bakora.
Ati: “Ikibazo kiri hano; ni ugusonza ni ubukene… nk’ubu abana banjye babiri barabirukanye [ku ishuri] ubu baricaye ntibiga, nta n’icyo mfite mbagaburira gishyitse”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko ibivugwa n’aba baturage bishobora kuba birimo amakabyankuru.
Ati: “Birashoboka ko ari ikibazo cy’amakabyankuru”.
Gitifu Ngabonziza avuga ko aba baturage bari bakwiye kumva ko nyuma yo gutuzwa bari bakwiye kumva ko bafite inshingano zo kwitunga.
Ati: “Icya kabiri ni uko hashyizweho gahunda za Leta zita ku mibereho myiza y’abatishoboye, ukeneye amafaranga akaba yakwiguriza agakora umushinga uciriritse”.
Avuga ko Leta yashyizeho ibikenewe byose byo gufasha abaturage ariko ko hari ikibazo cy’abaturage bamwe bafite ubunebwe.
Uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama, watashwe na Perezida Paul Kagame mu ntangiro za Nyakanga 2019 ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 rwari rumaze rwibohoye.
Iki kibazo cy’aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama, bagihuriyeho n’abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, na bo bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko bamwe batangiye kuwuvamo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg