Yaba Ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana bwose bwamennye amaraso – Rucagu

Rucagu Boniface umwe mu banyamapolitiki barambye cyane muri politiki y’u Rwanda kuva ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire kugeza mangingo aya avuga ko yaba ubutegetsi bw’Abaparimehutu bwari buyobowe na Perezida Kayibanda n’ubwabusimbuye bwa MRND ya Gen Maj Habyarimana Juvenal bwose bwamennye amaraso.

Uyu munyapolitiki ubu uri mu kiruhuko k’izabukuru ndetse akaba ari no muri  Komite ngishwanama y’umukuru w’igihugu, akomeza avuga ko ababigizemo uruhare bakiriho bagakwiye kubiryozwa.

Ibi Rucagu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Megapex ubwo yabazwaga uko azi ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana Juvenal.

Rucagu Boniface avuga ko ubwo ubutegetsi bwa MDR Parmehutu bwari burangajwe imbere na Perezida Gregoire Kayibanda bwajyagaho mu 1959 mucyo bise Revorisiyo ya 1959 hari Abatutsi benshi bishwe, barasahurwa mu gihe abandi bameneshejwe bakirukanwa mu gihugu cyabo.

Ikindi ngo ngo ni uko hagati y’umwaka wa 1960-1970 hari abandi Batutsi bishwe n’ubutegetsi bwa Kayibanda bashinjwa gukorana n’inyenzi.

Akomeza avuga ko usibye Abatutsi bishwe muri icyo gihe hari n’abandi banayapolitiki bagera kuri 20 harimo n’umuvandimwe wa Kayibanda Gregoire witwa Rwagasana bishwe barashwe urufaya rw’amasasu ku mabwiriza ya Gregoire Kayibanda ngo abaziza kutumva neza politiki y’Abaparimehutu yariho icyo gihe.

Yagize ati: ”Yaba Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal bose bamennye amaraso”.

“Ku bwa Kayibanda hari Abatutsi benshi bishwe abandi barameneshwa mu cyo bise revorisiyo ya 1959. Guhera mu 1960-1970 hari n’abandi bishwe bitwa Inyenzi”.

“Abandi ni abanyapoliyiki bagera kuri 20  barimo mwene se wa Kayibanda Gregoire biciwe ku musozi wa Nyamagumba mu Ruhengeri barasirwa imbere ya perezida Kayibanda abaziza ko barwanyaga politiki  y’ivangura y’Abaparimehutu”.

Rucagu akomeza avuga ko nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bw’Abaparimehutu Habyarimana Juvenal wari umaze kujyaho mu 1973 nawe yahise yisasira abanyapolitiki benshi b’i Gitarama harimo n’uwo yari amaze guhirika ubutegetsi Kayibanda Gregoire.

Akaba yarabanje kubafungira muri gereza ya Ruhengeri bamwe abicisha inzara abandi bararaswa.

Hari kandi n’Abatutsi bishwe guhera mu 1990 kugeza 1994 bazira y’uko FPR Inkotanyi yari yatangije uarugamba rwo kubohora igihugu ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal.

Ibi byose avuga ko ari amahano n’urugomo byakozwe n’ubutegetsi bw’Abaparimehutu nk’uko bwasimburanye aho yemeza ko hari ababigizimemo uruhare bakidegembya bagakwiye kuba babiryozwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *