Kigali: Umukobwa w’ikizungerezi yarwaniye telefone n’umukunzi we bimuviramo kuhasiga Ubuzima

Umukobwa witwa Manzi Umwari Kelia w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yarwaniye telefone n’umusore w’umukunzi we bituma amusunika agwa hasi bimuviramo gupfa.

Ku wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022, nibwo uyu mukobwa yashyamiranye n’umukunzi we nyuma y’uko hari uwari umuhamagaye maze uwo musore agashaka kureba muri telefone ngo amenye uwamushakaga.

Amakuru ya IGIHE akomeza avuga ko umukobwa nyuma y’uko umukunzi we amwambuye telephone ngo arebe umuhamagaye barayirwaniye aramusunika akubita umusaya hasi bahita bamujyana ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko nyuma y’umunsi umwe gusa ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize ati: “Ngo yajyanye n’umuhungu w’inshuti ye mu kabari batashye uwo mukobwa undi muhungu aramuhamagara noneho amwaka telefone ngo arebe umuhamagaye barayirwanira yikubita hasi mu muhanda agwisha umusaya arangirika mu mutwe”.

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa bahise bamujyana ku Bitaro bya Nyarugenge.

Ati: “Bahise bamujyana ku bitaro noneho arataha asa nk’uwakize ariko ikigaragara n’uko wenda batamucishije mu cyuma ngo barebe ikibazo yagize noneho ageze mu rugo hashize umunsi umwe arapfa”.

Kugeza ubu uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *