Gen. James Kabarebe yahishuye Ikosa rikomeye Abanyarwanda badakwiriye gutinyuka gukora.

Umujyanama wihariye wa Perezida mu birebana n’umutekano Gen. James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye gukora ikosa ryo kwibagirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’imbaraga zakoreshejwe mu kongera kurwubaka.

Gen. Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakozi bo mu bigo bitatu birimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abakora mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta cyateguwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. James Kabarebe wari umushyitsi mukuru yagarutse cyane ku rugendo rw’inzitane rwaranze urugamba rwo kubohora igihugu guhera mu 1990 ubwo ingabo za RPA zatangiraga guharanira kukibohora.

Yavuze ko nubwo hari aho Abanyarwanda bageze bubaka ubumwe mu gihe cy’imyaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe no kwiyubaka mu iterambere, Abanyarwanda batagomba gukora ikosa ryo kwibagirwa kuko ari ryo rishobora no kongera kubatura mu kaga.

Yagize ati: “icyo abantu bakwiye kujya bibaza uyu munsi, ni ugusubiza amaso inyuma bakareba icyatumye biba [Ubumwe bw’Abanyarwanda] u Rwanda rwongera kubaho, abanyarwanda bakongera kubaho. Nubwo ibikomere bihari, abantu bajye bazirikana izo mbaraga bazirikane naho byatumye”.

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ibintu byizanye gutyo kandi ko abantu bakwiye kwirinda kubyitiranya asaba ko Abanyarwanda batagakwiye gukora ikosa ryo kwibagirwa.

Ati: “Buriya kamere muntu ni mbi cyane, abantu bakunda kwibagirwa, umunsi Abanyarwanda bibagiwe ni ryo kosa rya mbere bazaba bakoze nyuma ya Jenoside. Iryo ni naryo kosa rizatuma wenda kera barangaye amahano yongera kuba”.

Yavuze ko kutibagirwa arizo mbaraga zizatuma abanyarwanda bakomeza kubaho, yemeza ko ubugome n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byateye imbaraga Inkotanyi zo kuyihagarika kuko abasirikari batari bagisabwa kwitanga ahubwo bo babikoraga bibavuye ku mutima.

Icyo atazibagirwa mu bihe byo kwibuka

Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe wavuze ko akunze gushaka uko atakitabira ibikorwa byinshi mu bihe nk’ibi kubera ubukomere n’ibihe bigoye bagiye bacamo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuye ko icyo atazibagirwa mu bihe nk’ibi byo kwibuka ari ibyo yaboneye ku mugezi w’Akagera.

Ati: “Nabonye byinshi ariko muri ibi bihe icyo ntajya nibagirwa ni ku Akagera, aho wabonaga imirambo ya ba bandi bajugunyaga muri Nyabarongo, bakamanuka bakazagera ku Kagera”.

“Njye nabonye umugore bamwishe bamushyize ku gisongo cy’igiti kirekire bongeraho akana, bashyiraho aka kabiri, aka gatatu … bagera kuri bane”.

“Ukibaza uti nonese ko uwabicaga yari afite ubushobozi bwo kubica niba ari umuhoro yakamutemye yaba ari imbunda akabarasa. Nonese kujya kwica ukongera ugashyira no ku giti birongeraho iki?”

“Urica ukongera ukica n’uwapfuye, urwo ni urwego rw’ubugome n’urwango rwa rundi rurenze rwagaragariraga mu mvugo mu byo bakoraga byose byarabigaragazaga”.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko Abanyarwanda nabo bakwiye guhora bafite icyizere cyo kubaho ndetse buri wese akabera mugenzi we urumuri.

Ati: “Dukwiye guhorana icyizere kubera ko abahagaritse Jenoside baracyahari kandi inyigisho baduha zituma duharanira ko bitazongera kubaho”.

“Buri mwaka turicara tukabiganiraho kandi byakabaye mu by’ukuri bitubera isomo, tukava aha tuzi ko mu byo dukora, aho dutuye dukwiye kuba urumuri rugararaza icyizere”.

Umugenzuzi Mukuru W’Imari ya Leta, Kamuhire Alex, yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nta muntu wari ukwiye kubikerensa ahubwo ari ibintu bikwiye kuzirikanwa hagamijwe gusigasira ibimaze kugerwaho.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *